Perezida Filipe Nyusi yatangaje ko ubwato butwaye iyo gaz bwahagurutse mu Majyaruguru y’igihugu ku nyanja y’Abahinde, kuri iki Cyumweru nk'uko AFP yabitangaje.
Nyusi yavuze ko ari amateka akomeye ku gihugu cye, kuko ubu cyinjiye mu mubare w’ibicukura bikanacuruza gaz ku Isi.
Gaz yoherejwe ku isoko mpuzamahanga yatunganyijwe na sosiyete y’Abataliyani, Eni, mu ruganda rwayo ruri muri Mozambique rwitwa Coral Sul.
Mozambique ni kimwe mu bihugu byavumbuwemo gaz nyinshi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Gaz yayo iherereye mu bice by’Amajyaruguru by’umwihariko mu ntara ya Cabo Delgado.
Nyuma yo kuvumbura iyo gaz muri Cabo Delgado, iyo ntara yahise ihura n’ibibazo by’umutekano byatewe n’imitwe y’iterabwoba byakomye mu nkokora imishinga yo gucukura iyo gaz.
Mozambique iramutse icukuye gaz yose yahavumbuwe, yaba igihugu cya cumi ku isi cyoherereza gaz nyinshi ku isoko mpuzamahanga.





Ibitekerezo 0