Umuvugizi wa UPDF, Brig Gen Richard Karemire, yabwiye Daily Monitor ko Brig Gen Sultan Makenga yabuze kuwa 14 Mutarama 2017. Ati “ Ntabwo tumufite, yarabuze.”
Brig Gen Karemire ntiyasobanuye uko Makenga yatorotse kandi yari arinzwe, avuga ko Igisirikare cya Uganda cyari gifite inshingano zo kumurindira umutekano ariko ko kitari kumubuza uburenganzira bwo gutembera.
Iki gisubizo ntigisobanura ukuntu bamurindaga ariko bikagera aho aburiwe irengero.
Abahoze muri M23 baba mu nkambi yo mu Karere ka Bihanga kuva uyu mutwe watsindwa intambara n’ingabo za Leta ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka wa 2013. Ariko UPDF yimuye Makenga muri iyo nkambi imujyana ahandi hagizwe ibanga muri Kampala.
Leta ya Congo imaze iminsi itangaje ko hari abarwanyi ba M23 bayiteye, hakanabaho imirwano nk’uko byanagaragaye abarenga 30 bahungira mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO