00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Muhoozi yafatiye ingamba abasirikare batwara imodoka nabi

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 17 June 2024 saa 10:21
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yategetse ko abasirikare n’abakozi bo mu biro bya Perezida Yoweri Museveni batwara imodoka nabi, bajya batabwa muri yombi.

Izi ngamba zafashwe nyuma y’uko abaturage binubiye imyitwarire mibi y’abasirikare n’abakozi bo mu biro bya Museveni batwara imodoka, bavuga ko bateza impanuka nyinshi mu mihanda.

Abasirikare bashinzwe imyitwarire (Military Police) boherejwe mu mihanda itandukanye, by’umwihariko iya Kampala kugira ngo bakurikirane abasirikare n’aba bakozi bica amategeko y’umuhanda.

Izi ngamba zitezweho gutuma umutekano wo mu muhanda wiyongera, hanimakazwa umuco wo gukurikiza amategeko ku basirikare no ku bandi bakozi bo mu nzego za Leta.

Biteganyijwe ko mu basirikare n’abakozi b’ibiro bya Perezida bazajya bafatwa batwaye imodoka nabi, bamwe muri bo bazajya bahabwa ibihano bijyanye no kwica amabwiriza ngengamyitwarire, abandi bakurikiranwe n’ubutabera.

Gen Muhoozi Kainerugaba yategetse ko abasirikare bitwara nabi mu muhanda bafatwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages