Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Werurwe 2022, ikayoborwa na Perezida Paul Kagame harimo ikivuga ko imipaka y’u Rwanda yo ku butaka nayo yafunguwe, aho iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku itariki 7 Werurwe.
Abagenzi binjira ku mipaka yo ku butaka bashobora kuzajya basuzumwa Covid-19 mu gihe bibaye ngombwa mbere yo kwinjira mu Gihugu.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko imipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi yari imaze igihe idakora mu buryo bwuzuye mu rwego rwo kwirinda COVID-19. Hambukaga ibicuruzwa ndetse n’abagenzi bafite impamvu zumvikana.
Mu bagaragaje ko bashimishijwe n’iki cyemezo harimo na Lt Gen Muhoozi, wavuze ko kizatuma hongera kubaho urujya n’uruza hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Ati “Ku wa Mbere tariki 7 Werurwe, marume/data wacu Nyakubahwa Perezida Kagame yemeye urujya n’uruza rw’abantu rwagutse ku mipaka yacu! Ndamushimira cyane ku bwo kongera guhuza abaturage bacu. Ndamushimira kandi ku bwo kuba intwari.”
Kuba u Rwanda rwongeye gufungura imipaka yarwo bivuze ko rwemeye ko hongera kubaho urujya n’uruza rw’abantu bajya cyangwa bava mu bihugu ruturanye nabyo.
Ni icyemezo gifashwe kandi mu gihe hashize igihe gito u Rwanda rufunguye umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda, nyuma y’imyaka isaga itatu yari ishize ufunze.





Ibitekerezo 0