Gen Muhoozi yatanze iri tegeko nyuma y’aho Abanyakenya batwitse igice kimwe cya Ambasade ya Uganda muri Kenya, ubwo bari mu myigaragambyo ikomeye kuri uyu wa 25 Kamena 2024.
John Ndungutse ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Ambasade ya Uganda muri Kenya, yatangaje ko kuzimya inyubako y’iyi Ambasade byari bigoye kuko nta bikoresho byo kwifashisha byari bihari.
Yagize ati “Birababaje kubona inyubako yacu ikongoka mbireba kandi ntacyo nabikoraho kubera ko nta mazi ahari ngo tuzimye. Bambwiye ko kizimyamoto zihari ari eshatu gusa hano muri Nairobi, rero inzu yacu turi kuyibura kubera ko umuriro ni mwinshi. Birababaje cyane, ntabwo ibi byakabaye biri kutubaho.”
Gen Muhoozi yagaragaje ko hari impungenge z’uko Abanya-Uganda barakajwe n’urugomo rw’Abanyakenya na bo bashobora gutekereza kwihorera, bakajya gutwika Ambasade ya Kenya.
Yagize ati “Nk’igihugu Ambasade ya Kenya irimo, dufite inshingano zo kurinda umutekano wayo.”
Abo bimaze kumenyekana ko bapfiriye muri iyi myigaragambyo yabereye by’umwihariko i Nairobi ni 13. Umuryango Amnesty International wari waraye utangaje ko abapfuye ari batanu, biganjemo abarashwe n’abapolisi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!