Kuri uyu wa Kane mu masaha atandukanye, Gen Muhoozi usanzwe ari n’Umujyanama wa Perezida Museveni mu by’umutekano yagiye ashyira kuri Twitter ubutumwa bugaragaza ko hari byinshi anenga ubutegetsi buriho birimo icyenewabo no kudashyira imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo.
Ubutumwa bwabimburiye ubundi ni ubugaragaza ko yashenguwe n’amashusho yagiye yohererezwa agaragaza uburyo Kampala yugarijwe n’imyuzure kubera kutagira ibikorwaremezo bigezweho.
Ati “Mwese nakiriye amashusho mwanyoherereje agaragaza imyuzuye yibasiye Kampala ejo. Biteye ubwoya n’igisebo ku gihugu cyacu kuba tudashobora kubaka ibikorwaremezo mu mujyi wacu. Mureke abakiri bato b’uyu munsi bayobore murebe itandukanire.”
I have received all your videos of the floods in Kampala yesterday. It is a terrible embarrassment for our country that we cannot organise the infrastructure of our capital city! But its no longer surprising.Let the children of the Revolution manage things and see the difference.
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 15, 2023
Ubu butumwa bwa Muhoozi yabukurikije ubundi bugaragaza ko kimwe mu bibazo Uganda yugarijwe nabyo harimo kuba iyobowe n’abantu bakuze kandi ikaba igaragaramo ruswa n’icyenewabo.
Ati “Ni bangahe muri mwe mwemeranya nanjye ko igihe cyacu kigeze? Turambiwe kuyoborwa n’abakuze bataduha ijambo. Iki ni igihe cy’urungano rwacu. Ubu butumwa bukunde kandi ubusangize abandi.”
“Ejo hazaza, ibi bintu by’abantu bamwe banyereza umutungo wacu kubera icyenewabo bizarangira burundu! Tuzongera twubake igihugu cyacu bundi bushya kandi tugikure mu kangaratete ka ruswa.”
How many agree with me that our time has come? Enough of the old people ruling us. Dominating us. It's time for our generation to shine. Retweet and like.
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 15, 2023
Tomorrow, the NONSENSE of certain people stealing our people's wealth because they are 'Connected' will cease forever! We shall rebuild our country and indeed rehabilitate it from the ravages of Corruption!
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 15, 2023
Nyuma y’ubu butumwa burebure Muhoozi yagiye yandika mu bihe bitandukanye yasoje agaragaza ko yiteguye kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse agaragaza ko yatinze gufata izi nshingano.
Ati “Intwari yanjye Fidel Castro yafashe ubutegetsi afite imyaka 32, ndasatira imyaka 49, mu byukuri ntibikwiriye. Umwanya w’Umukuru w’Igihugu ukwiriye abantu bato.”
“Mwagiye mushaka ko mbisubiramo iteka! Ntacyo bintwaye, mu izina rya Yezu Kirisitu Imana yanjye, mu izina ry’urubyiruko rwose rwa Uganda n’urw’Isi ndetse no mu izina ry’impinduramatwara yacu ihambaye nzahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2026.”
Gen Muhoozi atangaje ibi mu gihe n'ubundi amaze iminsi ashyamiranye na bamwe mu bikomerezwa muri National Resistance Movement (NRM) bamushinja gusiga icyasha iri shyaka no gutesha agaciro ibyo ryakoze.
Kugeza ubu ntacyo Perezida Museveni aratangaza kuri iyi myitwarire ya Muhoozi, gusa hari amakuru yizewe ahamya ko aherutse gutumiza inama y’ibanga igamije gucoca iki kibazo cy’ugomba kumusimbura n’ubushyamirane buri hagati ya Muhoozi watangije igisa n’ishyaka yise ‘MK Movement’ n’abo muri NRM.
Fidel Castro, my HERO, became President at 32 years. I'm about to hit 49 years old. It's really not right. The Presidency of the nation is meant for young men. pic.twitter.com/7etAuk5KJA
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 15, 2023
You have wanted me to say it forever! Okay, in the name of Jesus Christ my God, in the name of all the young people of Uganda and the world and in the name of our great revolution, I will stand for the Presidency in 2026!
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 15, 2023


Ibitekerezo 0