00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Nduru Chaligonza yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 6 September 2023 saa 02:07
Yasuwe :

Gen Nduru Chaligonza ni we wagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’ihamagazwa rya Gen Constant Ndima i Kinshasa.

Ibi byose bikurikiye imyigaragambyo yari yateguwe n’urubyiruko rwashakaga kwamagana ingabo za Loni ziri muri Congo (Monusco), ariko ingabo za Leta zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu zikabarasa zikicamo abasaga 40.

Byateje urwikekwe haba mu nzego za gisirikare n’iza politiki za RDC, biba ngombwa ko Ndima wari Guverineri wa gisirikare muri iyo ntara isanzwe mu bihe bidasanzwe, ahagamazwa ngo hakorwe iperereza kuri izo mpfu.

Minisitiri w’Ingabo n’uw’umutekano bahise boherezwa i Goma kureba ibyabaye, hanatabwa muri yombi abasirikare babiri bakuru bari bashinzwe kuyobora ingabo muri Goma.

Kugeza n’ubu ntiharasobanurwa uburyo abashinzwe kurinda Perezida aribo bagiye guhosha imyigaragambyo kugeza aho barashe abantu basaga 40, mu kazi ubusanzwe gakorwa na Polisi.

Chaligonza ni we wagizwe Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages