Mu rubanza rwatabgiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nzeri, Ntaganda yahakanye ibyaha 13 aregwa, birimo iby’ intambara n’ibyibasiye inyoko muntu , ashinjwa ko yakoze hagati y’umwaka 2002 na 2003 mu karere ka Ituri, mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yari ayoboye igisirikare cya UPC (Union des Patriotes Congolais).
Ntaganda arashinjwa ubwicanyi bw’abantu ibihumbi 8 no gufata ku ngufu abana bakoreshwaga nk’abacakara mu mutwe w’inyeshyamba yari abereye umuyobozi, muri urwo rubanza hakazumvwa ubuhamya bw’abavuga ko bahohotewe.
Umushinjacyaha Mukuru muri ICC, Fatou Bensouda, yavuze ko umwe mu batangabuhamya yagaragaje ko ubwe yageze mu bantu bari bamaze kwicwa na Gen.Ntagada, asangamo umugore we, umwana w’umuhungu n’umukobwa we, umutwe watobowe, ingoto bayikase. Nyuma ngo yaje kubona n’abandi bana babiri bishwe muri ubwo buryo, ajya kubashyingura hafi aho.
BBC yatangaje ko Bensouda yasobanuye ko Ntaganda ibyaha byinshi yabikoze agamije kwigarurira uduce dukungahaye kuri zahabu n’ indi mitungo kamere, ariko byose bikoranwa ubugome bukabije.
Mu mwaka wa 2013, ni bwo Gen.Ntaganda yishyikirije Ambasade ya leta Zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, asaba ko yagezwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye rwari rwaramushyiriyeho impapuro zimuhagarika.



















TANGA IGITEKEREZO