Nguema yageze mu Burundi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida w’u Burundi.
Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Albert Shingiro, Gen Nguema yahuye na Perezida Evariste Ndayishimiye, unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Gen Brice Oligui Nguema ageze mu Burundi nyuma y’izindi ngendo yakoreye mu bihugu nk’u Rwanda tariki 16 Ukwakira, urwo yakoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) tariki 11 Ukwakira, i Bangui muri Centrafrique tariki 3 Ukwakira na Brazaville muri Congo tariki 1 Ukwakira 2023.
Tariki 30 Kanama nibwo Gen Nguema yahiritse ku butegetsi Perezida Ali Bongo wari ubumazeho imyaka 14.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!