Gen Saleh yabivugiye mu nama yagiranye n’abayobozi b’abaturage bo mu bwoko bw’Abateso (Teso), bari bayobowe na Emorimor Paul Sande Etomeileng Emolot, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abateso, wamugannye amusaba kugira icyo akora ku kibazo cya Anita Among.
Iyi nama yabereye mu rugo rwa Gen Saleh i Kapeeka, mu Karere ka Nakaseke.
Gen Saleh usanzwe ari na murumuna wa Perezida Museveni, yavuze ko Anita Among atari gukurikiranwa kubera ibirego bijyanye no kwigwizaho umutungo gusa, ahubwo ko hari n’ibibazo by’imiyoborere y’Inteko Ishinga Amategeko yari ayoboye.
Ati “Yananiwe kuyobora neza no gucunga Inteko Ishinga Amategeko.”
Yavuze ko iperereza rikwiye kwaguka rikareba Inteko Ishinga Amategeko nk’urwego muri rusange, kugira ngo hamenyekane intege nke ziri mu mikorere yayo n’ibyatumye ituzuza inshingano zayo.
Gen Saleh yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko yari iyobowe na Anita Among yananiwe gukora neza inshingano zayo zo kugenzura ibikorwa bya Leta, ndetse ko atitaye ku byifuzo bya Perezida Yoweri Museveni byo gukurikirana uko gahunda za Guverinoma zishyirwa mu bikorwa.
Yavuze ko intege nke mu bugenzuzi bw’Inteko zagize uruhare mu bibazo birimo ruswa, isesagura ry’umutungo wa Leta ndetse no kudatanga neza serivisi ku nzego z’ibanze.
Gen Saleh yanenze bamwe mu badepite avuga ko hari abaretse inshingano zabo zo gushyiraho amategeko no kugenzura ibikorwa bya Leta, ahubwo bakerekeza mu bikorwa by’ubucuruzi. Yongeyeho ko hari n’abataritabiraga imirimo y’Inteko cyangwa ngo bagere mu baturage babatoye, ariko bagakomeza guhembwa amafaranga ava mu misoro y’abaturage.
Gen Saleh yavuze ko Guverinoma ishaka gukora iperereza ryimbitse ku mikorere y’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo haboneke uburyo bwo kuyinoza no kuyigira urwego rushobora gufasha Perezida Museveni mu mugambi wo kugeza Uganda ku bukungu bwa miliyari 500 z’Amadolari.
Yavuze ko Perezida Museveni akeneye kubona raporo irambuye ku mikorere y’Inteko kugira ngo afate umwanzuro ku buryo urwo rwego rwakongera gukora neza.
Nubwo yavuze ko uruhare rwa Anita Among mu bibazo biri gukorwaho iperereza rugomba gusuzumwa, Gen Saleh yavuze ko amufata nk’umuntu wa hafi mu muryango wa politiki wa Uganda.
Yavuze ko Anita Among ari “umukobwa wacu”, avuga ko yamusuraga i Kapeeka n’i Gulu ndetse ko yagize uruhare rukomeye mu gushyigikira ishyaka riri ku butegetsi rya National Resistance Movement (NRM).
Ati “Si umukobwa wanjye gusa, ahubwo ni umukobwa wacu, wajyaga ansura hano i Kapeeka n’i Gulu kandi agashyigikira cyane NRM.”
Gen Saleh yatanze urugero ku kuba na we yarigeze gukurwa ku mwanya ukomeye mu gisirikare, avuga ko abayobozi bashobora kubazwa inshingano iyo urwego bayoboye rufite ibibazo.
Intumwa z’Abateso zasabye Gen Saleh kugira uruhare mu gukemura ikibazo cya Anita Among, zari zigizwe n’abayobozi barimo Visi Perezida w’Ihuriro ry’Abadepite b’Abateso, Emmanuel Omoding, ndetse n’abandi badepite Margaret Etilu, Samuel Ediau, Constantine Okwii na David Okweere Beecham.
Uruzinduko rw’izi ntumwa rwari rugamije kuganira n’abayobozi bakuru ba Leta ku bibazo bya politiki n’amategeko bireba Anita Among.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!