Ku wa 28 Ukuboza 2017, Komisiyo y’Amatora ya Liberia yatangaje ko George Weah ariwe watorewe kuba Perezida, ahigitse Joseph Boakai wari Visi Perezida mu gihe cy’imyaka 12.
Boakai yari yatanzwe n’ishyaka Unity Party rya Ellen Johnson wari usanzwe ari Perezida. Ni ubwa mbere kuva mu 1944 muri iki gihugu hagiye kubaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, ibintu abaturage bafata nk’ikimenyetso cya demokarasi.
Daily Nation yanditse ko George arahirira kuri Stade Samuel Kanyon Doe iherereye mu Murwa Mukuru Monrovia saa 12.45 z’igicamusi, ku isaha mpuzamahanga, umuhango uza kwitabirwa n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo uwa Ghana, Mali, Nigeria, Togo n’abakinnyi b’ibihangange muri ruhago b’inshuti ze.
Ellen Johnson Sirleaf wari Perezida w’iki gihugu cyatujwemo abavanywe mu bucakara mu kinyejana cya 19, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko Weah afite akazi katoroshye karimo kuzamura ubukungu butifashe neza, guhangira akazi urubyiruko n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO