Kugeza ubu abantu 17 nibo bameza kumenyekana ko bahitanywe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye hafi y’umujyi wa Kyekyewere mu gihugu cya Ghana, ibi bikaba byabaye ubwo aba bacukuzi bacukuraga ariko mu buryo butemewe n’amategeko.
Radio BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko kugeza ubu inzego z’umutekano zimaze kuvana imibiri 16 muri iki kirombe, ariko hakaba hataramenyekana umubare w’abantu bari barimo gucukura aya mabuye, ariko ubuyobozi buvuga ko bafite icyizere ko nta muntu wasigaye mu bisigazwa by’iki kirombe.
Peter Owusu-Ashia umuyobozi muri aka gace amaze gutangariza Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza “Reuters” ko undi muntu amaze gupfa ubwo yari amaze kugezwa mu bitaro ari nabyo byatumye baba 17, yatangaje kandi ko ingufu zikomeye zashyizwe mu guhagarika ibi bikorwa ariko ngo bikaba byarananiranye.
Abashinwa barenga 120 na bo batawe muri yombi muri Ghana mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka, aho bakoraga ubucukuzi butemewe n’amategeko.
Mu mwaka wa 2010 muri Ghana abantu barenga 100 barapfuye ubwo bagwirwaga n’ikirombe nyuma y’imvura ikomeye yari yaguye.



















TANGA IGITEKEREZO