00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ghana: Baracyibuka urupfu rwa Khadafi bafataga nk’umukiza wa Afurika

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 6 December 2015 saa 04:49
Yasuwe :

Ubwo Muammar Khadafi yakurwaga ku butegetsi ndetse akicwa mu 2011, bamwe mu baturage ba Libyia yari abereye Perezida bagaragaje ibyishimo, bitandukanye no mu gihugu cya Ghana kuko hari abacyibuka ibikorwa bye byiza ndetse bakibabazwa n’urupfu rwe.

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Accra muri Ghana baganiriye na BBC bagaragaje uburyo bafataga Khadafi nk’umukiza kubera ko igihe yari akiriho ubuzima bwabo bwari bwiza cyane bitewe n’uko babonaga imirimo muri Libyia.

Karim Mohamed w’imyaka 45 ukora akazi k’ubudozi yavuze ko yabaye ndetse anakorera muri Libyia imyaka itatu yose mbere y’uko Kadhafi avanwa ku butegetsi.

Icyo gihe we n’umuryango we ugizwe n’abana batatu n’umugore babaga mu nzu y’ibyumba 6 yiyubakiye.

Yagize ati "Muri Libyia abantu bose bari bishimye. Muri Amerika hari abantu barara munsi y’ibiraro, muri Libyia ntibyabagaho. Ntavangura ryahabaga, nta bibazo. Akazi kari keza ndetse n’amafaranga. Ubuzima bwanjye bwose mbukesha Khadafi. Yari umukiza wa Afurika.”

Si Mohamed wenyine wagaragaje ko yakundaga cyane uyu mugabo wafatwaga nk’umunyagitugu kuko na Mustafa Abdel Momin w’imyaka 35 ukora akazi k’ubwubatsi akaba yari amaze imyaka irindwi akorera muri Libyia yagaragaje uburyo Kadhafi yari umuntu mwiza.

Yagize ati "Urubyiruko ntacyo rufite rukora muri Ghana. Nyuma ya Khadafi turi mu bibazo. Imirimo ku rubyiruko ni ikibazo, nta kintu cyo gukora dufite. Iyo tutabayeho mu bizima bwo kugira nabi kugira ngo tubone amafaranga duhitamo kujya i Burayi.“

Uwitwa Eliyas Yahya uyobora umusigiti wo muri ako gace yagaragaje ko nta mpamvu nimwe yari ikwiriye gutuma Khadafi yicwa kuko ikibazo bashakaga gukemura cyarushijeho gukomera.

Ati "Ese ni iyihe mpamvu yari ikwiye gutuma yicwa? Wica umuntu ngo ukemure ikibazo ariko ubu ikibazo cyarushijeho gukomera. Kubera iki khadafi yishwe?”

Nubwo Khadafi ashobora kuba yari umunyagitugu, umutuzo n’amahoro byarangwaga mu gihugu cye byatumaga abimukira bajyaga gushaka yo akazi bamufata nk’umukiza bohererejwe n’Imana.

Nyinshi mu nzu zubatswe muri aka gace kiswe Libyan Quarter, BBC yasanzemo aba bagabo, zagiye zubakwa n’abaturage bo muri Ghana babaye abakire babikesha amafaranga bakoreye muri Libyia igihe yari iyobowe na Khadafi.

Uwitwa Amadu w’imyaka 36 ni umwe mu batarabashije kubona amahirwe yo kubona ibyangombwa byo gutura muri Libyia, akaba yaragaragaje uburyo ubuzima bwahindutse kuko ubwo imvururu zatangiraga byabaye ngombwa ko ahunga ariko ntiyabasha guhungana amadorali 3,500 yari yarizigamiye.

Mbere yo guhirikwa ku butegetsi, Khadafi yaburiye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ko ubutegetsi bwe niburamuka buhiritswe, abimukira bagera kuri miliyoni 2 bazajya i Burayi kandi bizateza ibibazo.

Muammar Khadafi yageze ku butegetsi muri Nzeri 1969 ubwo yari afite imyaka 27 nyuma yo guhirika ku butegetsi nta maraso amenetse umwami Idris wari ushyigikiwe n’Abongereza, yicwa mu mwaka wa mu 2011 ubwo habaga imyigaragambyo y’impinduramatwara yabaye mu bihugu byo mu majyaruguru ya Afurika. Khadafi yamaze imyaka isaga 40 ku butegetsi.

Mbere yo guhirikwa ku butegetsi, Muammar Gaddafi yaburiye abanyaburayi ko miliyoni 2 z'abimukira zizerekeza iwabo
N'ubwo yasezeye ku Isi, Muammar Gaddafi aracyafatwa nk'intwari muri Ghana
Nyuma y'intambara igihugu cya Libya cyabaye amatongo
Nyuma y'intambara igihugu cya Libya cyabaye umusaka
Ahari umujyi n'ibikorwa remezo yahindutse amatongo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages