00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ghana: Batandatu bapfiriye mu muvundo w’abashakaga kujya mu gisirikare

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 12 November 2025 saa 11:20
Yasuwe :

Ingabo za Ghana zatangaje ko mu muvundo wabaye ubwo barimo bakira urubyiruko rushaka kujya mu gisirikare wasize wishe abantu batandatu abandi barakomereka.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe itumanaho mu ngabo za Ghana, Evelyn Asamoah ku wa 12 Ugushyingo 2025.

Amwe mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko bamwe mu bashaka kujya mu gisirikare batangiye kujya kuri stade ya El-Wak Sports Stadium iri murwa Mukuru w’iki gihugu Accra sa munani za mugitondo, aho bari bagiye mu myitozo ibemerera kujya mu gisirikare.

Asamoah yavuze ko kubera ubwinshi bw’abari baje muri iyo myitozo barenze ku mabwiriza yo kwinjira bakinjira mu kavuyo ibyatumye abagera kuri batandatu bahasiga ubuzima.

Ati “Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya bya 37 Military Hospital kugira ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze ndetse ingabo za Ghana ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo zite kubagizweho ingaruka n’ibyabaye. Haracyari gukorwa imyiteguro kandi yo kumenyesha imiryango y’ababuze ababo.”

Asamoah yavuze ko ibindi bikorwa bizamenyeshwa nyuma y’uyu muvundo wabaye.

Abagera kuri batandatu baguye mu muvundo w'abari baje gukora ikosi ryo kujya mu gisirikare muri Ghana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages