Guverinoma ya Ghana yatangaje ko uyu mwanzuro ugamije guhangana n’ubwoko bushywa bwa Covid-19 buzwi nka Omicron.
Yatangaje ko hashize iminsi abantu bagaragarwaho ubwandu bushya ba Omicron ari abanyamahanga baje n’indege.
Umuturage wa Ghana uzinjira mu gihugu adakingiye, azajya ahita ashyirwa mu kato k’iminsi 14 naho umunyamahanga asubizwe aho yaturutse ku kiguzi cya sosiyete y’indege yamuzanye.
Uyu mwanzuro uje nyuma y’iminsi Ghana itangiye gusaba abantu baturutse mu mahanga barengeje imyaka 18, kwerekana icyangombwa cy’uko bakingiwe byuzuye.
Icyo gihugu cyatangaje ko ubwandu bushya kiri kubona muri iyi minsi, 60 % ari abantu batahurirwa ku bibuga by’indege.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!