Ishyaka rya Nkrumah, The Convention People’s Party (CPP), ryatangaje ko uburyo yashyinguwemo bitamuhesha icyubahiro nk’umuntu wayoboye igihugu bwa mbere kikibona ubwigenge.

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CPP, Nana Yaa Jantua, yatangaje ko Nkrumah azongera gushyingurwa neza mu Ugushyingo uyu mwaka, hakanategurwa imihango yose ikwiriye yo kumuherekeza.

Iri shyaka kandi ryasabye Guverinoma gusubiza imitungo ya Nkrumah yatwaye ubwo yakurwaga ku butegetsi ahiritswe mu 1966.

Dr Kwame Nkrumah yapfuye tariki 27 Mata 1972. Yari amaze imyaka itandatu ahiritswe ku butegetsi n’ingabo ziyobowe na Col. Emmanuel Kwasi Kotoka. Yahiritswe ari mu ruzinduko mu mahanga.

Dr Kwame Nkrumah yapfuye mu 1972, hashize imyaka itandatu ahiritswe ku butegetsi
Dr Kwame Nkrumah yapfuye mu 1972, hashize imyaka itandatu ahiritswe ku butegetsi