00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ghana yemeye kwakira abimukira birukanywe na Amerika

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 11 September 2025 saa 12:54
Yasuwe :

Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, yatangaje ko igihugu cye cyemeye ubusabe bwa Amerika bwo kwakira abaturage bakomoka mu bihugu bya Afurika y’Iburengerazuba birukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri 2025, Perezida Mahama yavuze ko abantu bagera kuri 14 bamaze kugera muri Ghana muri ubu buryo, harimo Abanya-Nigeria beshi bamaze gusubira mu bihugu byabo.

Yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika yadusabye kwakira abaturage b’ibindi bihugu birukanwe muri Amerika kandi twemeranyije ko abaturage bo muri Afurika y’Iburengerazuba bashobora kwakirwa hano.”

Gahunda yo kwirukana abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni imwe mu ngamba zikomeye Perezida wa Amerika, Donald Trump yashyizeho mu rwego rwo gukumira abimukira binjira muri iki gihugu badafite ibyangombwa aho abantu amagana bamaze kwirukanwa berekeza muri Panama, El Salvador, ndetse na Sudani y’Epfo.

Ubu bwumvikane hagati ya Ghana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika buje mu gihe Amerika yazamuye imisoro ku bicuruzwa bya Ghana ndetse ikanagabanya umubare wa visa zitangwa.

Ni mu gihe Nigeria kugeza ubu yanze amasezerano nk’ayo na Amerika.

Muri Kamena, ubwo yasabwaga kwakira Abanya-Venezuela, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nigeria, Yusuf Tuggar, yatangaje ko igitutu cya Perezida Donald Trump kitazatuma Nigeria yemera kwakira Abanya-Venezuela bafungiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Mahama yavuze ko Ghana yakiriye abimukira 14 birukanywe na Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages