Gusubiza aba baturage mu gihugu cyabo cya Niger byagizwemo uruhare n’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Ghana ku bufatanye na Ambasade ya Niger muri icyo gihugu.

Abirukanywe barimo abagabo 300, abagore 400 n’abana 620, nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua byabitangaje.

Ghana yatangaje ko kwirukana aba bantu biri mu myanzuro yafashe yo guca gusabiriza mu mihanda y’icyo gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Iki gihugu kandi cyatangaje ko izi ngamba zigamije guhangana n’ubwiyongere bw’abana bo mu muhanda.

Umwaka ushize Ghana nabwo yirukanye ku butaka bwayo abantu 202 biganjemo abinjiriye baciye muri Togo.

Abana nibo benshi mu birukanywe na Ghana bazira gusabiriza
Abana nibo benshi mu birukanywe na Ghana bazira gusabiriza