Umujyi wa Goma umaze igihe ugoswe n’inyeshyamba za M23, ku buryo abasirikare ba Leta n’indi mitwe yitwaje intwaro bafatanya birundiye muri uwo mujyi.
Abanyamakuru bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batangaje ko ubwo bwicanyi bwakozwe ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 45 z’umugoroba kuri uyu wa Gatatu, bukozwe n’urubyiruko rwahawe intwaro na Leta ruzwi nka Wazalendo.
Abishwe bivugwa ko ari abantu bari bari mu modoka bavuye kubikuza amafaranga kuri banki.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mata, hari undi muntu wishwe arasiwe muri restaurant ahazwi nka Majengo mu mujyi wa Goma. Ibinyamakuru byatangaje ko uwarashe ashobora kuba ari umusirikare wa Leta uri mu mutwe w’abarinda Perezida.
Nibura guhera uku kwezi kwa Mata gutangiye, abantu icumi bamaze kwicwa n’abitwaje intwaro nkuko Imiryango itegamiye kuri Leta muri Goma ibitangaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!