00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Goma: Leta irateganya kwimura abatuye mu duce dukunda gushegeshwa n’iruka rya Nyiragongo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Kamena 2021 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ifite umushinga wo gutunganya site ebyiri zizimurirwamo abaturage bo mu Mujyi wa Goma haherewe ku batuye mu duce dukunda gushegeshwa n’iruka rya Nyiragomgo.

Umushinga wo kunoza imiturire mu Mujyi wa Goma hagamijwe gukumira ingaruka ugirwaho n’iruka rya Nyiragongo, wari waratangiye mbere y’iruka ry’iki kirunga riherutse kuba muri Gicurasi uyu mwaka.

Impuguke mu Kigo gishinzwe imyubakire no gutunganya imijyi zari zaratangiye gukora inyigo yo gutunganya Umujyi wa Goma mu gihe kirambye, inshingano cyahawe na Guverinoma ya Congo ifatanyije na Banki y’Isi.

Ingaruka iruka rya Nyiragongo ryasize zirimo kuba ibikorwa remezo byinshi byarasenyutse, abantu batari bake bakava mu byabo, abandi bagapfa, zatumye uwo mushinga ugira ubwihutirwe kurushaho nk’uko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe ibijyanye gutunganya imijyi, Pius Mwabilu.

Ikibazo cy’ingorabahizi gihari kugeza ubu ni imikoreshereze y’ubutaka mu Mujyi wa Goma utuwe birenze kure ubushobozi bwawo. Utuwe na miliyoni 1,6 z’abaturage mu gihe nyamara ufite ubushobozi bwo kwakira ibihumbi 600 kandi ukaba ugoswe n’Ikiyaga cya Kivu, Ikirunga, Umujyi wa Gisenyi na Pariki z’Ibirunga.

Mu bisubizo biteganyijwe harimo gushyiraho site ebyiri (Sake2 na Sake3) mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Goma zizimurirwamo imiryango ibihumbi 55 ku ikubitiro nk’uko Minisitiri Pius Mwabilu yabibwiye Rfi.

Umushinga ubwawo ugamije kwimura abo mu bice bimwe na bimwe birimo n’ibyasenywe n’iruka rya Nyiragongo nk’uko Pius yakomeje abisobanura.

Yagize ati“Turateganya ko abaturage bo mu duce turebwa bazimuka bagana Sake2 na Sake3. Ni akazi kazakorwa kugeza mu myaka 15 iri imbere.Icy’ibanze nk’uko ikibazo cyagaragajwe n’Inama y’Abaminisitiri, ni ugutunganya site, niko kazi ka leta.”

Hazaba hasigaye gutunganya imihanda igera muri izi quartiers nshya mu gihe zizaba zimaze gutunganywa ngo tuvanwe mu bwigunge.

Impuguke mu bijyanye n’ibirunga zitangaza ko amashusho y’ibyogajuru agaragaza ko Nyiragongo ituje ariko iruka n’imitingito bishobora kongera kubaho mu byumweru cyangwa amezi ari imbere mu gihe atari ikirunga ‘cyazimye’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .