Guverineri mu gace ko mu Majyaruguru ya Cameroun, Midninyawa Bakary, yavuze ko iyi grenade yaturitse ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 6 Mutarama 2020 ubwo umwana uri munsi y’imyaka icumi yayisanze mu dusanduku tugenewe kubika imyanda ‘poubelle’ akayitiranya n’icyuma gisanzwe.
Umwe mu batuye mu gace ka Gamborou yabwiye BBC ko uwo mwana wakinaga na grenade ari mu bahitanwe nayo.
Guverineri Midninyawa yavuze ko abahitanywe n’iyi gerenade bose ari Abanya-Nigeria gusa benshi mu bakomeretse bava muri Cameroun.
Inkomere zahise zijyanwa mu bitaro biri mu Mujyi wa Gamborou ku mupaka uhuza ibihugu bya Nigeria na Cameroun.
Agace katurikiyemo iyi gerenade ni kamwe mu tubamo urujya n’uruza rw’abantu cyane cyane abo mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria bakora ibijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya umupaka n’abo muri Cameroun.
N’ubwo hataramenyekana uburyo grenade yageze muri ‘poubelle’, Umutwe w’Iterabwoba wa Boko Haram umaze igihe kitari gito warashegeshe aka gace ka Afurika y’Uburengerazuba ndetse ingabo za Nigeria na Cameroun zihora ziwurwanya. Hari abakeka ko abarwanyi bawo baba aribo bayishyizemo cyangwa bigakorwa nk’uburyo bwo kwihorera.



















TANGA IGITEKEREZO