Abibutswe ni Nyirimanzi Aimable na Mbonyumuhungu Damiel bahoze ari abakoze b’icyahoze ari BACAR yaje guhinduka Fina Bank ubu akaba ari GT Bank.
Muri iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2015, imiryango yabo ishima uburyo iyi banki itigeze ibatererana.
Umuyobozi mukuru w’iyi banki mu Rwanda Olabayo Veracruz yavuze ko uyu munsi bibuka ahaboze ari abakozi bayo n’Abanyarwanda muri rusange bazize iyi Jenoside. Yavuze kandi ko ari n’uwo kwibuka abagize uruhare mu ihagarikwa rya Jenoside.
Ati “Turibuka abakozi bacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi… Uyu munsi kandi turibuka abahagurukiye kurwanya akarengane na Jenoside n’ababaye ibitambo bafasha imiryango yabo.”
Yakomeje avuga ko iyi banki itazaba kure y’imiryango yabo ndetse no mu bikorwa bigamije kubaka igihugu.
Ndahigwa Jean Louis munyamategeko wa CNLG yasabye buri wese kurwanya abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari icyiciro cya nyuma mu bigize Jenoside kandi gishyirwamo ingufu kuko abayigizemo uruhare n’ababashyigikiye baba bagamije ko isibangana.
Kugeza ubu hari abakomoka ku miryango y’abahoze bakora muri iyi banki bagiye bafashwa ndetse n’abarokotse Jenoside muri rusange bagiye bafashwa, abahawe akazi abarihiriwe amashuri n’ibindi.
Mu bikorwa kandi byo gushyigikira abazize Jenoside iyi banki yateye inkunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali inkunga ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda tariki ya 25 Werurwe 2014 ubwo Umuyobozi mukuru w’iyi banki ku Isi, Olusegun Agbaje yasuraga uru rwibutso.
Twitter: NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO