Leta ya Guinea ihangayikishijwe n’amaraso ashobora kuba afite virus itera Ebola yibwe n’abajura bateye Taxi yari mu muhanda mu majyepfo ya Guinea hafi y’umujyi wa Kissidougou bagatwara telephone, amafaranga, imirimbo n’igikoresho cyarimo amaraso ya Croix-Rouge yari agiye gupimwa mu cyumweru gishize.
Al Jazeera ivuga abantu icyenda bakabacuza utwabo twose bakajyanamo n’amaraso yari yafashwe n’abakozi ba Croix ku bakekwaho Ebola.
Ubwo bujura bukimenyekana ubuyobozi bwa Guinea bwatanze itangazo kuri radiyo busaba abo bajura bataramenyekana kugarura ayo maraso yari agiye gupimwa kugira ngo Ebola idakwirakwira kuko yandurira mu mavangingo y’umuntu harimo n’amaraso.
Kugeza ubu ariko ntibarigaragaza.
Umuvugizi wa Croix-Rouge muri Guinea avuga ko bari bashiriwe n’imodoka bagakoresha "Taxi." kandi ko atazi icyihishe inyuma y’ubwo bujura.
Ati" Ntituzi impamvi bibye ayo maraso ariko nta wigeze agira ikibazo mu bakozi nubwo bari mu muhanda usanzwe uzwiho ubujura
Dr Barry Moumie uyoboye ibikorwa byo kwita ku barwayi ba Ebola muri Guinea avuga ko babimenyesheje abashinzwe umutekano ngo hato abo bajura batayakoresha banduza rubanda icyo cyorezo.
Ikinyamakuru Natural News kigaragaza impungenge ko ayo maraso ashobora gukoreshwa n’imitwe y’iterabwoba ishaka kurimbura imbaga.
Ebola imaze guhitana abarenga 5 000 muri Liberia, Sierra Leone na Guinea.
Yageze muri Guinea mu ntangiriro z’uyu mwaka yandurwa n’abakaba 1 900 ihitana hafi 1200.



















TANGA IGITEKEREZO