00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinea: Bafunzwe bazira gutwara umuntu wishwe na Ebola mu modoka

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 26 May 2015 saa 05:29
Yasuwe :

Abantu batandatu bashyizwe mu kato muri gereza yo muri Guinea nyuma yo gushinjwa kugendana umurambo w’umuvandimwe wabo wishwe na Ebola.

Ubuyobozi bwavuze ko uyu murambo bari bawambitse umupira, ipantalo n’amataratara y’izuba bawicaza hagati y’abandi bantu batatu mu modoka.

Ukuriye gahunda zo gushakira ibisubizo ikibazo cya Ebola muri Guinea, Dr Sakoba Keita, yavuze ko abashyizwe mu kato muri gereza bari bafite umurambo w’umuntu mu modoka.

Bafatiwe ahagenzurirwa Ebola aho abashinzwe umutekano batunguwe no kubona umuntu wambaye neza mu modoka ariko utabasha guhaguruka.

Nibura abantu bagera ku 2500 bishwe na Ebola muri Guinea kuva mu mwaka ushize, ubwo iki cyorezo cyatangiraga kwibasira iki gihugu.

Mu minsi icyenda ishize, abarwayi icyenda nibo bari mu bigo bisuzumirwamo Ebola , gusa uwo mubare wongeye kuzamuka aho bageze kuri 30.

Uwahitanwe na Ebola agomba gushyingurwa n’Umuryango utabara imbabare, gusa bivugwa ko hari abantu barenga kuri ayo mabwiriza bagashaka gushyingura abo bantu ku giti cyabo mu bice byihariye.

Ebola imaze guhitana abantu barenga ibihumbi 11 muri Guinea.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryatangaje ko Liberia itakirangwamo Ebola nyuma y’iminsi 42 nta muntu n’umwe ugaragayeho iki cyorezo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages