Abdou Dieng , w’umunyasenegali yatoranyijwe na Loni kuyobora ibikorwa byo kurwanya Ebola muri Guinea Conakry asimbuye umunyarwanda Marcel Kanyankore Rudasingwa wapfiriye bitunguranye mu cyumba cya hoteli mu mujyi wa Conakry.
Itangazo rya Loni rivuga ko Dieng wari umaze umwaka ayoboye ibikorwa by’ubutabazi bya Loni muri Repubulika ya Centrafrique agiye kuyobora abarwanya icyorezo cya Ebola muri Guinea.
Dieng yakoreye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP) kuva mu 1994 aho yagiye ashingwa ububiko mu bihugu bitandukanye birimo, Angola, Italy , Haiti , Nicaragua na Cameroon.
Yayoboye WFP muri Guinea Bissau, Cote d’Ivoire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Ethiopia na Guinea Conakry.
Kugeza ubu icyishe Rudasingwa ntikiramenyekana nubwo Loni avuga ko nta wamwishe.


















TANGA IGITEKEREZO