Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Ubuyobozi bw’Igisirikare kiyoboye Guinée Conakry bwavuze ko Condé yemerewe kuba yajya kwivuza ariko atagomba kumara igihe kirenze ukwezi ataragaruka mu gihugu.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere aribwo Condé yafashe indege ajya kwivuza nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi muri guverinoma.

Reuters dukesha iyi nkuru yatangaje ko yagiye ahagana saa Munani z’igicamunsi.

Muri Nzeri 2021, nibwo Alpha Condé w’imyaka 83 yahiritswe ku butegetsi yari ariho kuva mu 2010. Igisirikare cyahise kimuta muri yombi.

Umutwe udasanzwe wamuhiritse ubutegetsi uyobowe na Lieutenant-Colonel Mamady Doumbouya. Bashinjaga Condé na guverinoma ye imikorere mibi no kumungwa na ruswa.

Ibihugu bituranyi, imiryango mpuzamahanga nterankunga byanenze ibyakozwe n’igisirikare ndetse bituma iki gihugu gikomanyirizwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse no mu muryango wa ECOWAS, ugizwe n’ibihugu 15 byo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Alpha Condé yemerewe kujya kwivuza mu gihugu kitaramenyekana
Alpha Condé yemerewe kujya kwivuza mu gihugu kitaramenyekana