Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo hafi y’ingoro y’umukuru w’igihugu humvikanye kurasana kudasanzwe hagati y’abasirikare barinda abayobozi bakuru b’igihugu n’abandi bantu bataramenyakana.
Kurasana kwabaye Perezida Umaro Sissoco Embaló ari mu nama idasanzwe n’abaminisitiri.
Nyuma y’amasaha atanu yo kurasana, Perezida Embaló yagaragaye aganira n’itangazamakuru akikijwe na bamwe mu bagize Guverinoma, avuga ko ibintu byasubiye mu buryo.
Nubwo atigeze avuga abatangije kurasana, yavuze ko ari abamwijunditse kubera urugamba yatangije rwo kurwanya ibiyobyabwenge na ruswa.
Yahakanye ibyo kuba ari abasirikare be bari bagiye kumuhirika, ahubwo avuga ko icyo bashakaga ari ukwica Perezida gusa.
Ibiro Ntaramakuru byo muri Portugal, Lusa, byatangaje ko ubwo kurasana byatangiraga kuri uyu wa Kabiri, abarinzi ba Perezida birwanyeho mu gihe bari bagitegereje umusanzu watanzwe n’izindi ngabo za Leta.
Imiryango mpuzamahanga itandukanye irimo Loni n’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (Ecowas), yamaganye uko gushaka guhirika ubutegetsi.
Perezida Embaló yavuze ko hari benshi bapfuye nubwo atigeze atangaza umubare wabo.
Guinée-Bissau ni kimwe mu bihugu biza mu bikennye cyane ku Isi, cyakunze kurangwa n’ihirikwa ry’ubutegetsi rya hato na hato. Guhera mu 1980, hamaze kuba ihirikwa ry’ubutegetsi cyangwa igerageza ryabyo rigera ku nshuro icyenda. Iriheruka ryari mu 2012.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!