‘Coup d’Etat’ yabaye mu Ukwakira 2025, Umaro Sissoco Embaló akurwa ku butegetsi, hashyirwaho uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Maj Horta Inta-A, nk’Umuyobozi wa Guverinoma ya Gisirikare ifite inshingano zo kuyobora igihe cy’inzibacyuho cy’umwaka umwe.
Iby’aya matora byanatangajwe n’Umuyobozi w’Ingabo, Gen Maj Horta Inta-A, ku wa 21 Mutarama 2026.
Itangazo ryasomwe na Gen Maj Inta-A rigaragaza ko bujuje ibisabwa byose kugira ngo amatora akorwe mu mucyo ndetse yavuze ko amatora y’abadepite n’ay’umukuru w’igihugu azaba ku wa 6 Ukuboza 2026.
Amategeko agenga inzibacyuho yasohotse mu ntangiriro za Ukuboza abuza Inta-A wari umuntu wa hafi ya Embaló kwiyamamaza mu matora.
Ingabo zatangaje ko zafashe ubutegetsi mu gihe Embaló yashakaga manda ya kabiri mu matora y’umukuru w’igihugu, zirinda ko habaho kumeneka kw’amaraso hagati y’abashyigikiye abakandida bahanganye.
Guinée-Bissau ni kimwe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, imaze imyaka irenga 50 ibonye ubwigenge yigobotoye ubukoloni bwa Portugal.
Yagiye igira ibibazo bya ‘Coup d’Etat’ birimo n’iherutse kuba.
Iki gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 2,2 kizwi nk’ihuriro rikomeye ry’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge hagati ya Amerika y’Amajyepfo n’u Burayi, ibintu impuguke zivuga ko byakomeje gukurura ibibazo bya politiki.
Itangazo ry’amatora ryasohotse nyuma y’icyumweru intumwa z’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) ziyobowe na Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, bagiranye ibiganiro byabereye muri Guinée-Bissau.
Abo bayobozi bombi bagiranye ibiganiro n’abayobozi ba gisirikare, banasaba ko habaho inzibacyuho ngufi, iteguye neza kandi iboneye.
Basabye kandi ko hafungurwa abatavuga rumwe na guverinoma ya gisirikare, barimo n’umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Domingos Simoes Pereira, bafunzwe ku munsi wa ‘Coup d’Etat’.
Kuva mu 2020, Afurika y’Iburengerazuba yagize ibibazo byinshi byo guhirika ubutegetsi, akenshi zigamije kurinda igihugu ibitero by’imitwe yitwaje intwaro no guhindura imiyoborere mibi.
Mu bihugu bituranye birimo Mali, Niger na Burkina Faso, abayobozi b’ingabo bafashe ubutegetsi ku ngufu basezeranya abaturage umutekano urushijeho no kubarinda imitwe yitwaje intwaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!