Uru ruhushya yaruhawe ku busabe bw’Umuryango uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, CEDEAO, wari umaze icyumweru woherereje ibaruwa Colonel Mamadi Doumbouya wayoboye itsinda ry’abasirikare bamukuye ku butegetsi.

RFI dukesha iyi nkuru yatangaje ko Condé yahawe uruhushya rutarenze ukwezi kumwe, rushobora kongerwa igihe abaganga be bagaragaje impamvu yabyo.

Umuryango we, abayoboke be ndetse na sosiyete sivile bishimiye cyane iki cyemezo cy’ubuyobozi bwa Guinée, bavuga ko bizeye ko azongera guhabwa ubwisanzure.

Uwahoze ari umuyobozi wungirije akaba n’umuvugizi w’ishyaka Perezida Condé yabarizwagamo rya Rassemblement du peuple de Guinée (RPG) yagize ati “Aya makuru yatumye twitsa imitima kuko kuva ku itariki 5 Nzeri 2021 nta makuru na make twaherukaga kumva kuri perezida.”

“Ubu ikiduhangayikishije cyane ni ubuzima bwe. Kuba agiye kubonana n’abaganga ni ibyishimo kuri RPG Twizeye ko vuba aha azongera kubona ubwigenge nkuko twahoze tubyifuza.”

Alpha Condé w’imyaka 83 yagiye ku butegetsi mu Ukuboza 2010 aba Perezida wa mbere utowe mu bwisanzure mu mateka ya Guinée Conakry.

Mu 2015 yarongeye atorerwa kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri ndetse atorerwa n'iya gatatu mu 2020 nyuma yo guhindura itegeko nshinga.

Ku itariki 5 Nzeri 2021 nibwo yahiritswe ku butegetsi n’umutwe udasanzwe w’igisirikare cy’iki igihugu ndetse kuva icyo gihe kugeza ubu nta matora yemewe y’umukuru w’igihugu arabaho.

Perezida Condé umaze amezi atatu ahiritswe ku butegetsi yahawe uburenganzira bwo gusohoka igihugu akajya kwivuza
Perezida Condé umaze amezi atatu ahiritswe ku butegetsi yahawe uburenganzira bwo gusohoka igihugu akajya kwivuza