Mu mashyaka 174 yakorewe isuzuma, asaga 50 yahagaritswe naho andi 50 aracyagenzurwa. Bimwe mu bibazo basanzemo harimo kuba yarashinzwe binyuranye n’amategeko no kuba nta mabwiriza ayagenga afite, kutagira inkomoko y’umutungo izwi no kugira icyerecyezo kivangavanze.
Amashyaka yahagaritswe yahawe amezi atatu yo gukosora ibyo atakoze neza, akabone gukomorerwa.
Mu mashyaka yahagaritswe harimo irya Alpha Condé wahoze ari Perezida n’abandi batavuga rumwe na Leta bazwi nka Cellou Alain na Sidya Touré.
Hari abavuze ko ari uburyo Mamadi Doumbouya uyoboye igihugu mu nzibacyuho ari gukoresha, ngo abashoboraga kuzamubangamira mu matora bigizwe ku ruhande.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!