00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinée: Doumbouya arashaka kongera igihe cy’inzibacyuho

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 February 2024 saa 09:02
Yasuwe :

Itsinda rya gisirikare riyobowe na Gen Mamadi Doumbouya ryatangiye kugisha inama no gusaba ibihugu by’inshuti kurishyigikira, hakongerwa igihe inzibacyuho muri Guinée yagombaga kumara.

Ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko ubuyobozi bwa Guinée bwifuza kongera umwaka ku gihe ntarengwa bwari bwarahawe n’Umuryango wo mu Burengerazuba bwa Afurika (CEDEAO).

Ubusanzwe inzibacyuho y’imyaka ibiri yagombaga kurangirana na 2024, icyakora abari ku butegetsi bifuje ko yageza mu mpera za 2025 nk’uko RFI yabyanditse.

Guinée yohereje intumwa mu bihugu bikomeye by’u Burayi nk’u Bufaransa n’u Budage kugira ngo babyumvishe impamvu bashaka kongera igihe cy’inzibacyuho.

Hashize iminsi mike Doumbouya asheshe Guverinoma yagiyeho amaze gufata ubutegetsi mu Ukuboza 2021.

Mamadi Doumbouya yasabye ko igihe cy'inzibacyuho yongerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages