Ni iteka ryagiyeho ku wa 7 Werurwe 2026, rigaragaza ko amashyaka yaseshwe ari ayananiwe kubahiriza inshingano zayo afite mu gihugu nk’amashyaka, ndetse yakwa uburenganzira ku mitungo yayo.
Ubusanzwe muri Guinée Conakry habarurwaga amashyaka 125 yose yemewe muri iki gihugu.
Ibi bibaye nyuma y’igihe gito Mamadi Doumbouya atorewe kongera kuyobora Guinée Conakry.
Mu matora yabaye ku wa 28 Ukuboza 2025 ni bwo Gen Doumbouya yatsinze amatora yari ahatanye n’abandi bakandida umunani barimo abahoze muri Guverinoma n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Amwe mu mashyaka yahagaritswe yagaragaje ko ihagarikwa ry’ayo mashyaka ari ubuyobozi bw’igitugu bwitiriwe guverinoma.
Doumbouya kandi si ubwa mbere akoze ibikorwa nk’ibi kuko no mu 2024, yaseshe guverinoma ndetse afunga imipaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!