Nyuma y’imyaka 12 Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) umaze uyoborwa n’uwahoze ari Perezida wa Senegal Abdou Diouf, kuri ubu haravugwa ikibazo cy’ingutu kirebana no gushakisha umuyobozi mushya uzamusimbura bitarenze impera z’Ugushyingo, mu gihe abahatanira uyu mwanya babarirwa ku myanya y’intoki, amahirwe ya Pierre Buyoya nawe uhatanira kuwuyobora asa n’ayakendereye.
Uwahoze ari Perezida w’u Burundi Pierre Buyoya, ni umwe mu bari guhatanira kuyobora OIF (l’Organisation Internationale de la Francophonie), aho ahanganye na Jean Ping wahoze ayobora komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, uyu usa n’udateye ikibazo cyane kuko bivugwa ko ashobora kuba ari mu nzira zo kwiyamamariza kuyobora Gabon, bityo akaba nta pfa afitiye uyu mwanya cyane.
Buyoya ahanganye kandi n’uwahoze ari Guverineri Mukuru wa Canada Madamu Michaelle Jean, uhabwa amahirwe menshi yo kuba yayobora OIF kuko usibye kuba aturuka mu gihugu cy’igihangange nka Canada, yujuje n’ibindi bisabwa birimo kuba afite inkomoko mu gihugu gikennye kuko ababyeyi be bakomoka muri Haiti.
Ubusanzwe mu buryo buteruye bizwi neza ko kuyobora OIF bisa n’ibyahariwe Abanyafurika ndetse n’abandi bakomoka mu bihugu bikennye, mu gihe indi myanya ikomeye yo muri uwo muryango usanga iyoborwa n’abakomoka mu bihugu bikize birimo n’u Bufaransa nyir’izina.
Mu bandi bahatanira kuyobora OIF bahanganye na Buyoya harimo Jean-Claude De Lestrac wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’ibirwa bya Maurice, na we usa n’ufite amahirwe yo kuba yawuyobora, hari kandi na Augustin Nze Nfumu ukomoka muri Guinee Equatoriale we ugaragaza kutagira amahirwe na mba kuko usibye kuba akomoka mu gihugu gikoresha ururimi rw’Icyesipanyole, byinshi mu bihugu bikoresha Igifaransa bisa n’ibidashyigikiye ukwiyamamaza kwe.
Buyoya arazira iki?
Nubwo ari umuhuza (mediateur) wemewe mu ruhando rw’Afurika, dore ko uyu mugabo w’imyaka 65 yagize uruhare rufatika mu matate yo mu gace ka Darfour, cyangwa se mu kibazo cya Mali, Pierre Buyoya amahirwe ye yo kuba yayobora uyu muryango asa n’akomeje gukomwa mu nkokora n’uko yigeze gufata ubutegetsi akoresheje kudeta, bityo iki kikaba gisa n’ubusembwa kuri we.
Buyoya yayoboye u Burundi mu bihe bitandukanye; mu mwaka wa 1987 yageze ku butegetsi nyuma yo gukorera kudeta Jean Baptiste Bagaza, yaje kuva ku butegetsi mu mwaka wa 1993, yongera kubugarukaho nanone akoresheje kudeta mu mwaka wa 1996 ubwo yigizagayo Sylvestre Ntibantunganya muri kudeta yakoze yifashishije igisirikare.
Bityo gufata ubutegetsi akoresheje kudeta inshuro zirenze imwe bikaba bikomeje kumubera intambamyi ikomeye ku kuba yayobora uyu muryango wagutse.
Mu nama iteganyijwe kubera i Dakar muri Senegal mu mpera z’ukwezi kw’Ugushyingo, biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu birimo n’u Rwanda bazatorera mu muhezo umuyobozi mushya wa OIF, ni bo rero bafite ijambo rya nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO