00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukorana k’u Rwanda, Uganda na Kenya ntibikwiye guhangayikisha Tanzania n’u Burundi

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 5 July 2014 saa 12:44
Yasuwe :

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu bitanu; u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Kenya na Uganda ndetse hakaniyongeraho ubusabe bwo kuba abanyamuryango bw’ibihugu bya Sudani y’ Epfo na Somalia.
Kuva uyu muryango watangira, itangazamakuru ryakunze kuvuga ku mishinga myinshi ihuriweho n’u Rwanda, Uganda na Kenya aho wasangaga ibindi bihugu bisigaye byarabaga bihagarariwe nk’indorerezi cyangwa se bitanitabiriye inama ziga kuri iyo mishinga.
Hari abakeka ko kwihuza kw’ibi bihugu (…)

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu bitanu; u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Kenya na Uganda ndetse hakaniyongeraho ubusabe bwo kuba abanyamuryango bw’ibihugu bya Sudani y’ Epfo na Somalia.

Kuva uyu muryango watangira, itangazamakuru ryakunze kuvuga ku mishinga myinshi ihuriweho n’u Rwanda, Uganda na Kenya aho wasangaga ibindi bihugu bisigaye byarabaga bihagarariwe nk’indorerezi cyangwa se bitanitabiriye inama ziga kuri iyo mishinga.

Hari abakeka ko kwihuza kw’ibi bihugu bitatu byaba bigamije gusenya umuryango wa EAC ariko nyamara hakomeza gusobanurwa ko ibi biri muri gahunda yo kwihutisha imwe mu mishinga iba yemeranyijwe hagati y’ibihugu ukwabyo bitewe n’uko byumvikanye.

Kuwa Kane tariki ya 3 Nyakanga, mu Rwanda hateranye inama yahuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyata wa Kenya ndetse na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, aho barebaga aho ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ibi bihugu bikoresha umuhora wa ruguru rigeze.

Muri iyi nama byatangajwe ko Tanzania n’u Burundi byari bihagarariwe n’izindi ntumwa zitari abakuru b’ibihugu bityo bamwe bagakomeza kwibaza niba atari uburyo bwo guheza (soma guheeza) ibyo bihugu cyangwa se ari byo byiheza muri iyi mishinga y’iterambere.

Perezida Kagame, Museveni na Kenyatta

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) Margaret Zziwa aganira na The Guardian mu Mujyi wa Dar es Salaam yavuze ko amakuru menshi akunze gutangazwa kuri uku kwishyira hamwe, amwe n’amwe aba agamije kuyobya cyangwa se atandukanye n’intego z’uko kwishyira hamwe.

Zziwa avuga ko uku kwishyira hamwe kwa Uganda, u Rwanda na Kenya bitagamije kuba imbogamizi ku muryango ibi bihugu bihuriyemo.

Margaret Zziwa avuga ko iki kibazo cyafashwe uko kitari n’ibitangazamakuru. Avuga ko ibi bihugu uko ari bitatu- Uganda, Rwanda na Kenya – byagiye biterana bisuzuma uko byakwihutisha imishinga y’iterambere bihuriyeho mu muhora wa ruguru uhera ku cyambu cya Mombasa ugaca ku mupaka wa Malaba uciye rwagati muri Uganda werekeza i Kigali mu Rwanda.

Ati “Nta n’umwe wagombaga gutangazwa n’iyo nama. Ibi bihugu uko ari bitatu bihuzwa n’icyo twita ubwikorezi bw’umuhora wa ruguru uva I Mombasa ujya Nairobi na Kampala ugakomeza werekeza I Kigali n’ahandi, kandi ibi ntibihungabanya umuryango.”

Aya magambo y’umuyobozi wa EALA avuzwe mu gihe hari hakomeje kwibazwa ukuntu ibihugu byavuzwe haruguru biterana bisize bigenzi byabyo ku buryo benshi banatinyaga ko byasenya imbaraga z’uyu muryango.

Imwe mu mishinga ibyo bihugu byemeranyijeho, imwe ikaba yaranatangijwe harimo iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya moshi uzaturuka i Mombasa muri Kenya werekeza i Kigali, umuyoboro wa Peteroli uzaturuka Eldoret ukagera i Kigali unyuze i Kampala muri Uganda, gukoresha indangamuntu imwe n’ibindi.

Ibindi biherutse kugerwaho, ni ikurwaho ry’imbogamizi ku murimo hagati y’abashakisha akazi batuye mu bihugu bya Uganda, Kenya n’u Rwanda.

Hejuru ku ifoto: Margaret Zziwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages