Ibi yabitangaje kuri uyu wa 3 Nyakanga 2023 ibinyujije ku rubuga rwayo, ivuga ko ahanini abo bagabo baba bashaka kwizera neza ko abana babereye ba Se ari bo bababyaye.
Polisi yatangaje ko ibi biri gushyira ubuzima bw’abana mu kaga kuko igihe nk’umugabo asanze umwana atari uwe, ahita arekera gufata inshingano zo kumwitaho nk’umubyeyi.
Yagaragaje ko ukwiyongera kw’abakoresha ibyo bizamini ahanini kuri guterwa n’uko bisigaye byoroshye kubona iyo serivisi muri Uganda ndetse n’ibisubizo bikaboneka mu gihe kitarambiranye kuko hagati y’iminsi itatu n’itanu biba byabonetse.
Polisi ya Uganda ariko yaboneyeho kwihanangiriza abantu muri rusange harimo n’itangazamakuru, batarinda umutekano w’abana mu gihe batangaza ibyavuye muri ibyo bizamini ndetse isaba ababikoresha kwigengesera bakabikoreshereza ku bigo byizewe bitanga amakuru nyayo.
Yanasabye ibigo bipimirwamo ibyo bizamini ndetse n’ibitaro muri rusange bitanga iyo serivisi, gutanga amakuru anyuze mu mucyo kuko aba ashobora kwangiza imibanire y’umuryango mu gihe ibyo bizamini bitakozwe neza bikavamo amakuru atari yo.
Mu gihe hari umubyeyi waramuka amenye amakuru y’uko ikizamini cya DNA yakoresheje kitakozwe neza cyangwa ko icyo yahawe ari igihimbano, Polisi yasabye ko yahita atanga ikirego akaba yasaba gukorerwa ikizamini cya kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!