00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gusenya FDLR ni umuhigo wa mbere wa MONUSCO mu mwaka w’2015

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 8 January 2015 saa 12:12
Yasuwe :

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zihaye imihigo itatu (3), aho ku isonga haza gusenya burundu umutwe wa FDLR utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Nk’uko Radio Okapi ibitangaza, kugaba ibitero kuri FDRL, iterambere mu bukungu bw’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa, n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Addis-Abeba, ni yo mihigo itatu (3) MONUSCO yihaye muri uyu mwaka w’2015.
Nk’uko Martin Kobler intumwa idasanzwe (…)

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zihaye imihigo itatu (3), aho ku isonga haza gusenya burundu umutwe wa FDLR utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nk’uko Radio Okapi ibitangaza, kugaba ibitero kuri FDRL, iterambere mu bukungu bw’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa, n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Addis-Abeba, ni yo mihigo itatu (3) MONUSCO yihaye muri uyu mwaka w’2015.

Nk’uko Martin Kobler intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye muri Congo Kinshasa yabitangaje kuri uyu wa 7 Mutarama 2015, ibyo bitero bigomba kugabwa kuri FDLR bizibasira gusa abarwanyi batarashyira intwaro hasi, si abaturage b’abasivili.

Ibi ngo bizakorwa hagendewe ku kuba Leta ya Congo Kinshasa n’umuryango mpuzamahanga barashyizemo imbaraga nyinshi ngo uwo mutwe ushyire intwaro hasi, ariko bigasa nk’aho nta cyagezweho.

Kobler ati: “Bwari uburyo butizewe. Twatakaje miliyoni 1,6 by’amadolari kugirango dushyireho inkambi yo gukusanyirizamo abarwanyi ba FDRL i Kisangani (mu Ntara y’Uburasirazuba)m i Kanyabayonga (Muri Kivu y’Amajyaruguru) n’ i Walungu (muri Kivu y’Amajyepfo). Umusaruro wavuyemo ni abarwanyi 357 gusa.”

Nk’uko Kobler akomeza abivuga, umuhigo wa mbere nibamara kuwuhigura, hazahita hajyaho uwa kabiri (2) wo guteza imbere mu bukungu, ako gace kazaba karamaze kwirukanwamo abo barwanyi, gusa ngo ibi bakaba bagomba kubifatanyamo na Leta ya Congo Kinshasa.

Ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Addis-Abeba riza ku mwanya wa gatatu mu mihigo, aho Kobler agira ati: “Ubwiyunge bw’abaturage, iterambere mu bukungu, amatora, kubera ko MONUSCO ntago iri hano ubuziraherezo. Ariko tuzava hano ari uko tubona tudasize igihugu kijegajega.”

Kuri Kobler, mu buryo bwo gushyira mu bikorwa ayo masezerano, ni ngombwa ko MONUSCO yita cyane mu kuvugurura urwego rw’umutekano, mu buryo bwo kubaka igisirikare na Polisi bizashobora kuyisimbura nisohoza ubutumwa bwa yo.

Tubibutse ko umuhigo wa mbere wagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa kuwa 2 Mutarama 2015, gusa ubu ukaba utaratangira n’ubwo hari amakuru atandukanye avuga ko uri mu nzira zo gutangira gushyirwa mu bikorwa, cyane ko MONUSCO itangaza ko imyiteguro yarangiye, kandi hakaba hari n’ibimenyetso bimwe bigaraga birimo nk’ibiteroi byagabwe kuri FNL.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages