Umukandida Polycarp Igathe, ambaye bote n’uturindantoki afata indobo n’umukoropesho asukura ubwiherero rusange bwo mu nyubako imwe mu mu mujyi wa Nairobi yiyamamariza kuyobora.
Mu busanzwe akazi ko gukora isuku mu bwiherero muri Nairobi gafatwa nk’agasuzuguritse ariko ngo Polycarp Igathe we siko abibona ngo kuri we ni akazi kiyubashye. Yakoresheje amasegonda atarenze 20 mu gusukura ubu bwiherero.
Uyu mugabo n’ubundi utarasibye kurangwaho udushya mu kwiyayamamaza dore ko n’ubundi yigeze kugaragara yoza imodoka, avanga imiziki ndetse anahereza abakiriya icyo kunywa mu kabari.
Utu dushya ariko ntago Igathe ari we wenyine utwihariye kuko na Didmus Barasa nawe yahanze utwe aho kugira ngo yigarurire imitima ya rubanda yahisemo gusiga imodoka ye nziza akajya gutega moto nk’abandi baturage bose.
Ntiyagarukiye aho gusa kuko yanagiye gusangira nabo icyayi muri twa tuzu tw’ibyondo rubanda basanzwe banyweramo yewe anatekera icyayi umukecuru w’imyaka 67 ku mashyiga gakondo y’amabuye atatu.
George Theuri nawe wiyamamariza kuyobora Embakasi West, yakoze agashya ubwo yashyiraga hanze amafoto ye yambaye ikabutura agenda n’ibirenge, ku ifoto ye yanditseho amagambo agaragaza ko yishimiye agace atuyemo, ati “ndi gukunda igihe cyose ndi muri aka gace ntuyemo”.
Aba bagabo si bo bonyine kuko hari na bagenzi babo baciye indi mivuno mu gushakisha amajwi aho baretse guhahira mu maduka ahenze basanzwe bahahiramo bakayoboka abacuruzi bo ku mihanda, abandi bayoboka abahanagurira inkweto ku mihanda ndetse bakanabataka bagira bati ‘kazi ni kazi’ aha baba bashaka kugaragaza ko baha agaciro akazi bakora ndetse ko banabazirikana.
Nubwo aba banyapolitiki biyamamaza ku myanya itandukanye muri Kenya bakomeje kwiyegereza abaturage cyane ngo bazabatore, bo ngo babibona nk’uburyarya.
Hari abagize bati “Aya masoko muza guhahiramo ntimuba muzi aho aba kugeza igihe haziye amatora!”.
Bakomeza bavuga ko uwakwizera aba banyapolitiki yaba ari bwenge buke.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!