00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutoza amavubi byatwaye akayabo ka miliyoni 600 mu myaka itanu ishize

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 September 2013 saa 06:27
Yasuwe :

Mu myaka itanu ishize gutoza Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’, byatware akayabo k’amafaranga asaga miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni magana atandatu z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi nkuru icukumbuye yashyizwe ahagaragara n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe igaragaza ko abozatoza b’Amavubi mu mu myaka itanu ishize bamaze kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni magana atandatu mirongo itanu na zirindwi n’ibihumbi magana inani (657.800.000), aya (…)

Mu myaka itanu ishize gutoza Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’, byatware akayabo k’amafaranga asaga miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni magana atandatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nkuru icukumbuye yashyizwe ahagaragara n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe igaragaza ko abozatoza b’Amavubi mu mu myaka itanu ishize bamaze kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni magana atandatu mirongo itanu na zirindwi n’ibihumbi magana inani (657.800.000), aya akaba angana na miliyoni imwe n’ibihumbi cumi na bibiri by’amadolari y’Amerika (1.012.000 USD).

Nubwo iyi myaka itanu ishize aya mafaranga agenda ku batoza utageretseho n’andi agenda ku bakinnyi n’ibindi bya ngombwa nkenerwa bikenerwa n’iyi kipe, ntibyabujije iyi kipe kuba itaratwaye igikombe na kimwe cya CECAFA cyangwa se ngo ibe yaserukira u Rwanda habe mu gikome cya Afurika cy’ibihugu cyangwa se igikombe cy’Isi.

1. Branko Tucak

Branko Tucak

Uyu mutoza ukomoka muri Croatia wavutse kuwa 19 Kamena 1952, yatoje Amavubi guhera muri Mata 2008 kugeza Ugushyingo 2009. Ni we waje ku isonga mu bahembwe akayabo mu mavubi mu myaka itanu ishize doreko Ikinyamakuru Izuba Rirashe kigaragaza ko yahembwaga ibihumbi 20 by’Amadolari y’Amerika buri kwezi (bihwanye n’asaga akabakaba miliyoni cumi n’eshatu z’Amanyarwanda (13,000,000), uretse aya kandi hiyongeragaho icumbi, imodoka, n’ibindi yakeneraga byose.

Ubwo uyu mutoza yirukanwaga, bivugwa ko yahembwe arenga amadolari ibihumbi Magana atanu na mirongo inani, (380.000 USD),hatabariwemo icumbi n’ibindi.

2. Sellas Tetteh

Sellas Tetteh

Uyu muyoza ukomoka mu gihugu cya Ghana yavutse kuwa 12 Gicurasi 1956, yahawe akazi ko gutoza Amavubi muri Gashyantare 2010 aza kwegura tariki 6 Nzeli 2011 nyuma yo kutagira icyo amarira Amavubi. Nawe umushahara we mbumbe ku kwezi wari uhwanye n’Amadolari ya Amerila ibihumbi makumyabiri (20.000 USD) aya akaba agera kuri miliyoni cumi n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo gusezera kwa Sellas Tetteh uwari umwungirije Eric Nshimiyimana niwe wafashe ikipe kugeza aho akazi kahawe Sredovic Milutin Mico mu Gushyingo 2011, nawe waje kwirukanwa kuwa 17 Mata 2013.

Kuri ubu Sellas Tetteh atoza ikipe y’abatarengeje imyaka 20 yo mu gihugu cye cya Ghana.

3. Sredovic Milutin Micho

Micho

Uyu mutoza Sredovic Milutin Micho akomoka muri Croatia yavutse kuwa 1 Nzeli 1969, ubu utoza ikipe y’igihugu ya Uganda bamuhisemo bamushima ko ari we mutoza uzi abakinnyi b’Amavubi ndetse n’umupira wa Afurika. Nubwo yari ashyigikiwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Diregiteri wa siporo, na Perezida wa FERWAFA nta kigaragara yagejeje ku Ikipe y’Igihugu “Amavubi.

Micho yahembwaga ibihumbi cumi na bitandatu by’amadolari buri kwezi (16.000 USD), yasezerewe amaze guhembwa agera ku bihumbi Magana abiri na mirongo irindwi na bibiri (272.000 USD)ahwanye byibuze na miliyoni zigera ku ijana na mirongo irindwi na bitandatu n’ibihumbi Magana inani (176,800,000).

4. Eric Nshimiyimana

Eric Nshimiyimana

Uyu muyoza w’Umunyarwanda yavutse kuwa 8 Gicurasi 1972
kuva yasimbura Sredovic Milutin Micho ahembwa gusa miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4,000,000) buri kwezi, kandi akimenya mu bindi byose harimo no kuzenguruka mu gihugu hose areba abakinnyi ndetse anakurikirana shampiyona y’umupira w’amaguru.

Uwatanze aya makuru (wanze ko amazinaye ajya mu itangazamakuru) yavuze ko Eric Nshimiyimana yifuzaga guhembwa miliyoni eshanu, ariko barayamwima.

5. Abatoza bungirije n’abandi

Richard Tardy

Abatoza bungirije Kayiranga Baptiste na Mugisha kimwe n’abakozi (staff) mu ikipe y’Amavubi harimo n’abaganga ntibagira amasezerano ya buri kwezi ahubwo bahembwa iyo ikipe y’igihugu yagiye mu mwiherero utari munsi y’iminsi itatu.

Kayiranga Jean Baptiste ahabwa Miliyoni imwe (1,000,000 frw) buri gihe iyo bagiye mu mwiherero, bivuga ko iyo nta mikino ikipe y’igihugu ifite nta mafaranga abona.

Muganga w’ikipe ndetse n’umutoza w’abazamu bahembwa ibihumbi magana inani (800,000) iyo ikipe yagiye mu mwiherero, naho ushinzwe ubuzima bw’abakinnyi (Team manager) Ngarambe Alfred ahembwa 300,000 frw buri kwezi.

Kayiranga Baptiste n'abaganga

Diregiteri ushinzwe tekiniki mu ikipe y’igihugu ndetse agatoza Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 na 20 (U-17 na U-20) Richard Tardy ahembwa buri kwezi amadolari ibihumbi cumi na bine (14.000 USD) aya akaba asaga miliyoni icyenda n’ibihumbi ijana y’u Rwanda. (9,100,000).

Uretse aya mafaranga abatoza bahabwa buri kwezi cyangwa se abahembwa ari uko Amavubi agiye mu mwiherero, hiyongeraho amafaranga y’urugendo angana n’amadolari igihumbi (1.000 USD) iyo ikipe igiye hanze.

Aya mafaranga yose abarwa kandi ntiyabariwemo ashobora kuba yarishyuwe abatoza nyuma yo guhagarikwa ku mirimo yabo amasezerano bagiranye n’ubuyobozi bwa siporo mu Rwanda atarangiye.

Aya makuru y’amafaranga akoreshwa ku batoza atangajwe nyuma y’igihe gito gutangaza ibigenda ku Ikipe y’Igihugu Amavubi byarakuruye impaka hagati y’umunyamakuru Muvunyi Fred washakaga kubicukumbura, na Minisitiri ya Siporo n’Umuco yashinjaga kuyamwima ndetse kuri ubu rukaba rugeretse mu Rwego rw’Umuvunyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages