00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri wa Bujumbura yatumije inama y’abanyonzi n’abamotari, isubikwa kubera ubwitabire buri hejuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 August 2026 saa 04:10
Yasuwe :

Guverineri w’Intara ya Bujumbura mu Burundi, Aloys Ndayikengurukiye, yasubitse inama yari yatumije y’abatwara amapikipiki n’amagare, nyuma y’uko abitabiriye babaye benshi.

Iyi nama yari iteganyijwe kuba kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2026. Yari igamije kugenzura niba impushya zihariye zo gutwara amapikipiki n’amagare zatanzwe ku bazikoresha mu Mujyi wa Bujumbura atari impimbano.

Byari biteganyijwe ko iyi nama ibera ku Biro bya Guverineri. Abanyonzi n’abamotari bahageze ari benshi, babura aho bakwirwa, basabwa gusubira hanze, ariko biza kurangira inama isubitswe.

Guverineri Ndayikengurukiye yavuze ko ubwitabire bw’abitabiriye ubwo butumire bwabaye bwinshi cyane, bigatuma bidashoboka ko iri genzura rikorwa.

Ati “Twari twatumiye ba nyiri amapikipiki n’amagare bahawe impushya zihariye zo gutwara mu Mujyi wa Bujumbura kugira ngo baze mu nama y’uyu munsi. Intego yari ukugenzura ibyangombwa bahawe.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ko gusuzuma dosiye zose ku munsi umwe bidashoboka, hafashwe umwanzuro wo kuzisuzuma hakurikijwe uturere.

Ati “Mu bice 13 bigize umujyi, buri gice kizagira umunsi wacyo wo kugenzura ibi byangombwa. Gahunda izatangazwa ku mbuga nkoranyabaga cyangwa mu zindi nzira kugira ngo abantu bayimenye.”

Igenzura ry’ibyangombwa by’abanyonzi n’abamotari rije mu rwego rwo kureba niba abemerewe gukorera mu Mujyi wa Bujumbura bafite impushya zemewe, ndetse no kunoza imikorere y’ubwikorezi bukorwa n’amagare n’amapikipiki muri uyu mujyi.

Guverineri wa Bujumbura yavuze ko gahunda yo gusuzuma impushya izakomeza ikorwa mu byiciro, aho buri gace kazagira umunsi wihariye wo kwakirirwaho abafite ibyo byangombwa.

Iyi nama yari iteganyijwe kuba kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2026
Byari biteganyijwe ko iyi nama ibera ku Biro bya Guverineri
Guverineri Ndayikengurukiye yavuze ko ubwitabire bw’abitabiriye ubwo butumire bwabaye bwinshi cyane, bigatuma bidashoboka ko iri genzura rikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages