00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma mu rugamba rwo kuziba icyuho cya 39% by’amazi atakara atageze ku baturage

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 March 2019 saa 07:35
Yasuwe :

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu Rwanda (Mininfra) itangaza ko 39% by’amazi atunganywa atakara atageze ku bagenerwabikorwa, igasaba uruhare rwa buri wese mu kubungabunga ibikorwa remezo by’amazi, kugira ngo icyo gihombo kigabanuke.

Rimwe na rimwe ubona amatiyo akwirakwiza amazi mu baturage yacitse yangijwe n’abaturage, ayashaje, ahacitse hubakwa ibikorwa remezo n’ibindi, bigatuma amazi ameneka abaturage batayakoresheje nyamara bari bayakeneye.

Raporo ya Mininfra igaragaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2018/19, u Rwanda rwatunganyaga metero kibe miliyoni zisaga 55 z’amazi ku mwaka ariko hari n’imishinga yo kubaka uruganda rwa Nzove I rutunganya metero cuba ibihumbi 40 ku munsi.

Bivuze ko amazi atakara asaga metero kibe miliyoni 21 ku mwaka. Iyo raporo inagaragaza ko hari imishinga yo kongerera ubushobozi urwa Nzove II rugatanga metero kibe ibihumbi 15 n’urwa Kanyonyomba rugatanga metero kibe 5000 ku munsi.

Ibyo bikoma mu nkokora gahunda ya Leta yo kwegereza abaturage amazi meza, ivuga ko mu 2024 buri muturarwanda azaba afite amazi meza nibura atarenze iminota 30 agiye ndetse avuye kuyavoma.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura muri Mininfra, Kayitesi Marceline, yabwiye IGIHE ko 39% by’amazi atungwanya n’ikigo cya Leta gifite mu nshingano kuyacunga no kuyakwirakwiza ‘Wasac’, atakara ataragera ku bagenerwabikorwa.

Kayitesi yabivugiye mu Karere ka Nyanza mu gikorwa cyo gutangiza ‘Icyumweru cyahariwe ibikorwa by’isuku n’isukura, kibanziriza umunsi wahariwe amazi uba buri wa 22 Werurwe.

Ati “Dukunze kubona hari itiyo zimeneka bitewe n’impamvu zitandukanye, zameneka ayo mazi akaba atakaye, ntabe ageze ku baturage. Turebye ku bipimo biri mu kigo cy’amazi cya Wasac, turi ku kigero cya 39% cy’amazi atakara.”

Kayitesi yavuze ko bakomeza gukora ibishoboka byose ngo bagabanye ingano y’amazi apfa ubusa ariko ngo ntibyagerwaho abaturage batabigizemo uruhare.

Ati “Ariko hariho ingamba zo kuyagabanya ari naho dusaba ko habaho ubufatanye n’abaturage bose, bakajya bamenyekanisha ahabaye ikibazo hose kandi ntibagire ibikorwa bajyamo byo kuba baca amatiyo.”

Ntiyavuze amafaranga Leta ihomba kubera amazi atakara ariko ugendeye kuri giciro cya metero kibe imwe ku nganda nto kigera kiri 736Frw cyangwa akoreshwa mu ngo zikoresha metero kibe 1-5 bishyura 340Frw, wasanga ari menshi.

Munyaneza Charles wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yavuze ko amazi ari ingirakamaro, nta muntu ukwiye kuyangiza cyangwa ngo arebere uyangiza.

Ati “Umuntu ubona amazi ameneka wese akwiye gutanga amakuru, ababishinzwe bakayasana hakiri kare kuko uretse kuba ari igihombo kuri leta iba yayaduhaye natwe turahomba kuko iyo tumaze kabiri tutayabona ubuzima buratugora.”

Akarere ka Nyanza katangirijwemo icyumweru cyahariwe ibikorwa by’isuku n’isukura, abagatuye bagerwaho n’amazi meza bagera kuri 86%. Mu Rwanda abayafite bose ni 86% naho abagerwaho n’ibikorwa by’isuku n’isukura ni 85%.

Abayobozi bari kwerekwa uko abaturage bagomba gukora isuku n'isukura mu ngo
Bamwe mu baturage bari bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura muri Mininfra, Kayitesi Marceline, yavuze ko 39% by’amazi atungwanya yangirika atageze ku baturage
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yasabye abaturage kubungabunga ibikorwa remezo by'amazi
Uruganda rw'amazi rwa Mpanga ni rumwe mu zigaburira Akarere ka Nyanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages