00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma ya Kenya yahagaritse kwamamaza mu bitangazamakuru byigenga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 February 2017 saa 09:51
Yasuwe :

Guverinoma ya Kenya yahagaritse kwamamaza mu bitangazamakuru byingenga, ishyiraho uburyo bwayo buzajya bunyuzwamo amatangazo.

Inama idasanwe y’abaminisitiri yateranye kuwa 8 Gashyantare 2017 yemerejwemo ko hashyirwaho urubuga MY.GOV rukajya runyuzwaho amatangazo yose ya leta.

Za Minisiteri zose n’ibigo bya leta byategetswe kunyuza amatangazo ku rubuga rwa guverinoma, ndetse abashinzwe imari bihanijwe ko abazamamaza mu bitangazamakuru byingega, bazasabwa kwishyura amafaranga yabo nk’uko The East Africana yabigarutseho.

Guverinoma ya Kenya itangaza ko guhagarika kwamamaza mu bitangazamakuru byigenga biri mu murongo wo kuzigama amafaranga menshi yatangaga ku mwaka abarirwa muri miliyoni 20 z’amadolari.

Leta ya Kenya ivuga ko itishimiye uruhare rw’ibitangazamakuru na za TV z’ubucuruzi. Byitezwe ko kuri MY.GOV hagomba no gutangazwaho amakuru meza afite akamaro nk’uko leta ibyifuza.

Ibinyamakuru byigenga muri Kenya byacukijwe ku matangazo ya leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages