Byavuzweho kuri uyu wa Gatatu ubwo Minisitiri w’Ikoranabuhanga Dr Chris Baryomunsi yitabaga Komisiyo y’Inteko ishinzwe abana.
Umuyobozi wungirije w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Thomas Tayebwa yavuze ko ntacyo Guverinoma ya Uganda yahomba mu gufunga imbuga zinyuzwaho amashusho y’urukazasoni.
Ati “Abana bacu babangamiwe n’amashusho yabo arimo ubugizi bwa nabi (cartoons), abangavu bacu birirwa bahura n’amashusho y’urukozasoni. Ngaho mumbwire icyo twahomba turamutse dufunze imbuga zinyuzwaho amashusho y’urukozasoni? Filime z’ubusambanyi ziri kutwicira abana.”
Tayebwa yatanze urugero ku bihugu bigendera ku mahame ya Islam, aho imbuga zerekana amashusho y’urukozasoni zifungwa kandi ntibigire ingaruka ku bukungu bwabyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!