Urupfu rwe rwatangajwe na Guverinoma ya Zambia ku wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026.
Scott yapfiriye mu murwa mukuru Lusaka, mu rugo rwe ruri mu gace ka Leopards Hill, nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe nk’uko itangazo rya Guverinoma ryabitangaje.
Guy Scott yamenyekanye cyane muri politiki ya Zambia ubwo yabaga Visi Perezida w’igihugu kuva mu 2011 kugeza mu 2014, ku butegetsi bwa Perezida Michael Sata uzwi cyane ku izina rya “King Cobra”.
Nyuma y’urupfu rwa Sata mu Ukwakira 2014, Scott yabaye Perezida w’agateganyo kugeza muri Mutarama 2015.
Igihe yamaze ku butegetsi cyatumye aba umuyobozi wa mbere w’umuzungu wayoboye igihugu cya Afurika mu myaka isaga 20, kuva aho F.W. de Klerk wo muri Afurika y’Epfo yari aviriye ku butegetsi mu 1994.
Scott yavukiye muri Zambia ku babyeyi bakomoka muri Scotland. Yize ibijyanye n’ubukungu muri Kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza, ndetse yari azwi nk’umunyapolitiki ufite ubumenyi mu by’ubukungu n’iterambere.
Nubwo yabaye Perezida w’agateganyo, Guy Scott ntiyashoboye kwiyamamariza kuyobora Zambia mu matora yakurikiyeho kubera ko Itegeko Nshinga ry’igihugu ryabuzaga umuntu kwiyamamaza mu gihe ababyeyi be bombi batavukiye muri Zambia.
Guy Scott asize amateka akomeye muri politiki ya Zambia, aho azibukwa nk’umwe mu bayobozi bake b’abazungu bayoboye igihugu cya Afurika mu bihe bya vuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!