Kuri uyu wa Mbere nibwo Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku buzima muri Congo, cyatangaje ko umugore w’imyaka 46 uherutse gupfa byagaragaye ko yari afite ibimenyetso bya Ebola.
Icukumbura ryakozwe ryagaragaje ko iyi Ebola uwo mugore yari afite ifitanye isano n’ubwoko bwa Ebola bwibasiye icyo gihugu hagati ya 2018 kugeza mu 2020, nkuko Reuters yabitangaje. Icyo gihe hapfuye abantu 2300 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Congo ni kimwe mu bihugu bikunze kugaragaramo Ebola kuva yahaboneka bwa mbere mu 1976. Kuva icyo gihe imaze kuhagarara inshuro 14.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!