Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Kenya, IGP Joseph Boinnet, yatangarije Daily Nation dukesha iyi nkuru ko icyo ari kimwe mu bitero bikomeye byaburijwemo.
Yavuze ko batawe muri yombi mu kwezi gushize, nyuma yo gutahura imodoka ipakiye ibiro birenga 80 by’ibisasu byagombaga kwifashishwa mu gace ka Isiolo, aho bagomba kuzava berekeza i Nairobo ahagombaga kuraswa.
Mu bafashwe ku wa 15 Gashyantare bari gukorwaho iperereza harimo umusore w’imyaka 24 witwa Abdimajit Adan, wari umaze igihe acumbitse muri Hoteli iri hafi ya Sitasiyo ya Polisi mu gace ka Isiolo, wari kumwe n’uwitwa Mohammed Nane. Uretse abo, Polisi ivuga ko hari undi umwe warashwe abandi babiri bagacika.
Polisi ivuga ko yanavumbuye mu modoka yabo, imbunda zo mu bwoko bwa AK-47 eshanu n’amasasu agera ku 1,099 na magazine 36 n’ibindi bikoresho bari kwifashisha muri icyo gitero.
IGP Boinnet yabwiye itangazamakuru ko abo bagizi ba nabi bari bateguye gutera ibyo bisasu ku miryango y’inyubako, ndetse ko iyo kitaburizwamo cyari gusenya inyubako nyinshi kikanahitana ubuzima bw’abanya-Kenya benshi.
Yagize ati “Bombe yagombaga gusenya inyubako, ibinyabiziga, ibikorwa remezo byinshi n’abantu bari byibuze muri metero 250 uvuye aho barasiye. Iryo turika ryari no guteza umuvundo mu muhanda ku buryo byari no koroha ko hagabwa n’ibindi bitero.”
Yakomeje avuga ko muri rusange intego z’abateguye icyo gitero kwari ugukomeza gutera ubwoba abaturage no kongera igitutu cy’itangazamakuru ry’imbere mu gihugu n’iry’amahanga kuri Leta n’inzego z’umutekano bya Kenya kandi ko byari no guca intege abashoramari b’abanyamahanga, ubukerarugendo n’ubukungu bw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO