Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukwakira 2014, Polisi y’u Burundi yerekanye abagabo 2 bakurikiranyweho gukorana n’imitwe y’iterabwoba, umwe muri bo avuga ko ari Umunyarwanda wamamaza ivanjiri.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuvugizi wa Polisi y’u Burundi Hermenegilde Harimenshi, yavuze ko abo bantu babiri batawe muri yombi umwe ari umusore w’Umurundi, uwa kabiri akaba Umunyarwanda wiyita umuvugabutumwa. Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi akomeza avuga ko bafite ibimenyetso bihagije bigaragaza ko abatawe muri yombi bakorana n’imitwe y’ibyihebe, igamije iterabwoba, cyane cyane umutwe uza ku isonga mu yo bakeka ukaba Al Shabab.
Umunyarwanda wafashwe akerekwa itangazamakuru, Polisi y’u Burundi itangaza ko akurikiranyweho kuba mu byo yita ivugabutumwa, agenda akwirakwiza inyigisho zihungabanya umutekano w’igihugu. Polisi y’u Burundi ikaba itangaza ko imushyikiriza u Rwanda kuri uyu wa Gatatu.
Mu minsi yashize ngo uburundi bwari buhanganye n’abajura bitwaje intwaro ariko ubu ngo hari ibimenyetso bigaragaza abo igipolisi cyafashe bakorana n’imitwe y’iterabwoba.
Hermenegilde Harimenshi yabwiye abanyamakuru ko ibi atari bishya ngo kuko igihugu cy’uburundi kiri mu bihugu byatanze ingabo muri Somaliya, ibi bigatuma gihora cyiteguye ko cyaterwa n’imitwe y’iterabwoba nka al Shabab.
Igihugu cy’u Burundi kiri mu bihugu bifite ingabo muri Somaliya, aho gifite abasirikare mu ngabo za AMISOM bagera ku 6000 bagiye guhangana na Al Shababu n’indi mitwe y’iterabwoba ikorera ku butaka bwa Somaliya.
Mu ngamba zo gukaza umutekano mu Burundi birinda ibi bitero, harimo gufunga imihanda imwe n’imwe, kandi bagakurikiranira hafi ingendo z’abinjira n’abasohoka mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO