00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye hanze amajwi y’Umusirikare Mukuru wa Congo asaba ubufasha FDLR

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 28 January 2023 saa 06:03
Yasuwe :

Kuva ku mugoroba wo ku wa Gatanu, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amajwi bivugwa ko ari ay’ikiganiro cy’Umusirikare Mukuru mu Ngabo za FARDC, wasabaga ubufasha bw’Umutwe wa FDLR kugira ngo Leta ibashe kongera kwigarurira Agace ka Kitshanga kamaze iminsi ibiri mu maboko ya M23.

Kitshanga ni agace ko muri Teritwari ya Masisi, kabereyemo imirwano muri iki Cyumweru bikarangira Umutwe wa M23 ukuye mu birindiro Ingabo za FARDC.

Ingabo za Congo ntabwo zigeze zemera ko zatsinzwe muri urwo rugamba ahubwo zavuze ko zahisemo kuva Kitshanga nk’amayeri yo gutuma ahubwo zibasha gutsinda urugamba burundu.

Kitshanga ni mu bilometero 90 uvuye mu Mujyi wa Goma, ituwe n’abaturage ibihumbi 60. Ubwoba buhari ni uko ubu Umutwe wa M23 ushobora gukomeza imirwano bikarangira ufashe Goma.

Nyuma y’uko gutsinda, hari amajwi yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yumvikanisha umuntu wivuga nk’Umusirikare Mukuru wa Congo ari kuganira n’undi amubwira ko agomba kumuhuza bwangu na Gen Omega, umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR.

Hashize igihe FDLR irwana ku ruhande rw’Ingabo za Congo muri uru rugamba zihanganyemo na M23. Ubuhamya bw’abaturage bahunze imirwano bwemeza iyo mikoranire ndetse na Loni iherutse gutangaza ko hari imikoranire hagati ya FARDC na FDLR.

Muri ayo majwi byumvikana ko ari ikiganiro cy’abantu babiri kuri telefoni, ntabwo IGIHE yabashije kumenya uburyo yagiye hanze n’ukuri mpamo kwayo. Baba baganira mu ndimi zirimo Igiswahili, Ilingala n’Igifaransa.

Ikiganiro gitangira Umusirikare Mukuru wa FARDC yitaba umuntu aba yita “Nyakubahwa [Son Excellence]”. Uwo musirikare aba avuga ko ari ku rugamba mu gace ka Kitshanga, ariko aho aherereye ngo ni mu bilometero bibiri uvuye muri ako gace gasigaye kagenzurwa na M23.

Hari amakuru avuga ko uwo musirikare mukuru uba uri kugirana ikiganiro n’uwo yita Nyakubahwa, yitwa Hassan wahoze mu mutwe witwa PARECO.

Harimo ahantu “Nyakubahwa” abaza uwo musirikare niba yaba yaravuganye na Gen Omega, ndetse niba azi aho aherereye. Undi amubaza niba afite nimero ye ngo ayimuhe kuko ashaka kuvugana na we.

Uwo musirikare yumvikana asubiza ko Omega akunda guhindura nimero ye cyane. Amusaba gushaka nimero akoresha byihuse, undi akamubwira ko iboneka mu gihe kitarenze iminota 30 ariko agahita yisubiraho akavuga ko aba yayibonye mu minota itanu.

Muri icyo kiganiro, uwo musirikare abwira “Nyakubahwa” ko ku rugamba bahanganyemo na M23 aho Kitshanga bafite ikibazo cy’ibikoresho, ko kajugujugu bari bemerewe itabagezeho n’ibindi.

Yumvikana kandi avuga ko abasirikare bamaze iminsi batarya, ko nta morali bafite.

Gen Omega uvugwa muri icyo kiganiro ubusanzwe yitwa Gen Maj Pacifique Ntawunguka. Ahimbwa Omega, Nzeli na Israel.

Yavukiye mu yahoze ari Komine Gaseke, Perefegitura ya Gisenyi, ku babyeyi bitwa Balihenda na Nyirabalima.

Mu 1994, Omega yari Umukuru wa Batayo ya 94 yari ishinzwe ibikorwa bya gisirikare i Muvumba mu Mutara. Mu gihe cya Jenoside yabarizwaga mu Kigo cya Mukamira, aho Ingabo ze zishe Abatutsi ahazwi nka Mukamira na Jenda.

Omega yigiye amashuri yisumbuye muri Christ Roi i Nyanza, nyuma ajya mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, ESM. Nyuma yakomeje amahugurwa mu Misiri, mu Bugereki no mu Bufaransa.

Raporo y’Impuguke za Loni yagejejwe ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku wa 10 Kamena 2022, yagaragaje ko guhera mu 2020, Gen Pacifique Ntawunguka, alias Omega, ari we uyobora Ishami rya Gisirikare rya FDLR-FOCA, nyuma y’ukwicwa kwa Sylvestre Mudacumura.

Lt Gen Gaston Iyamuremye, alias Rumuli cyangwa Victor Byiringiro, ni we uyobora FDLR-FOCA aho yasimbuye Ignace Murwanashyaka, waguye mu Budage mu 2019.

Omega yigeze kuvuga ko azataha mu Rwanda nta mututsi ukirurimo, nubwo abana be babiri bari mu Rwanda, aho bishyurirwa amashuri na Leta y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu, Umutwe wa FDLR ufatanyije n’Ingabo za Congo bongeye gushoza intambara kuri M23 mu duce twa Kilolirwe, Burungu, Bwiza na Kitshanga.

Ni ibitero bigamije kongera kwigarurira uduce Ingabo za Leta zimaze iminsi zikuwemo.

Bivugwa ko FARDC iteze amakiriro kuri Gen Maj Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega kugira ngo we n'abandi barwanyi ba FDLR bayifashe guhangana na M23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages