00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamenyekanye igihe ibyavuye mu matora yo muri RDC bitangira gutangarizwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 December 2023 saa 02:24
Yasuwe :

Komisiyo yigenga Ishinzwe Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, CENI, yatangaje ko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 20-21 Ukuboza, bitangira gutangazwa ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ukuboza 2023.

Visi Perezida wa Kabiri wa CENI, Didi Manara Linga, mu kiganiro yagiriye ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RTNC) yatangaje ko ibyavuye muri aya matora bitangarizwa kuri site nkuru ya Bosolo iherereye kuri ‘Athénée de la Gombe’ mu Mujyi wa Kinshasa.

Abakandida barimo Martin Fayulu, Dénis Mukwege, Moïse Katumbi, Théodore Ngoyi, Nkema Lilo, Floribert Anzuluni, abandi banyapolitiki n’imiryango itandukanye ikorera muri RDC irimo Inama y’Abepisikopi Gatolika, CENCO, batangaje ko aya matora yagaragayemo inenge nyinshi, bagaragaza ko batizeye ibizayavamo.

Mu bibazo bagaragaje byabaye harimo kuba hari site z’itora zafunguwe zikerewe, izindi zitafunguwe bigatuma amatora akomeza tariki ya 21 Ukuboza, ibikorwa by’urugomo birimo kumenagura imashini no kuzitwika byabereye kuri site zirimo iyo muri Butembo na Bunia no kwibura ku rutonde rw’amatora rwa bamwe.

Manara yasabye abakandida bose kujya kuri site ya Bosolo kugira ngo birebere uburyo amajwi atangazwa kugira ngo bizere akazi Komisiyo y’Amatora yakoze.

Ati “Turifuza ko abakandida ku mwanya wa Perezida baza hano kuri Centre Bosolo kubera ko CENI yabateguriye uburyo bwo kwitabira.”

Yakomeje ati “Byose birateguye, baramenyeshwa kugira ngo baze dukorane kuko amatora si umutungo bwite wa CENI. Nibaze barebe uburyo tubikora kuko ni bo basabye ko haba umucyo.”

Amajwi aturuka kuri site ziri hirya no hino mu gihugu aratangira kwerekanwa ku birahuri (screens) binini cyane biri kuri site ya Bosolo.

Manara yatanze icyizere ko Abanye-Congo n’abari ku Isi yose baraba bareba uburyo igikorwa kirimo kugenda.

Ikitaramenyekana ni umunsi CENI izatangariza bidasubirwaho ibyavuye mu matora, ari na bwo hazamenyekana uwatsindiye kuyobora RDC.

Komisiyo y'Amatora muri RDC igiye gutangira gutangaza ibyavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages