Ida Sawyer yahagurutse muri RDC kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’imyaka umunani yari amaze ahagarariye uwo muryango muri icyo gihugu nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Iyo ntumwa ya HRW nta yandi mahitamo yari ifite uretse kuva ku butaka bwa RDC, nyuma y’aho Visa ye yarangiye muri Gicurasi, ikongererwa agaciro kugeza mu 2019, ariko mu kwezi gushize (muri Nyakanga) igahita iteshwa agaciro, yakongera gusaba urwo ruhushya ntaruhabwe.
Umuyobozi w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri RDC yabanje kwibutsa ko badategetswe gutanga ibisobanuro ku muntu runaka bimye Visa, gusa ngo ku kibazo cya Ida, basanze atunze izo mpushya ebyiri zitandukanye, rumwe rwagombaga kurangira kuwa 8 Kanama, urundi ari urwo yari aherutse kongererwa igihe cy'imyaka itatu kugeza mu 2019.
Nk’uko uwo muyobozi akomeza abisobanura, iyo Visa yari yahawe yari kugeza mu 2019 yari izwi n’urwo rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, ariko yari inyuranyije n’amategeko, ndetse ngo hashoboraga no gufatwa ibihano bikarishye ku bakozi bayimuhaye.
Ibi bisobanuro bitanzwe nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye bari basabye Leta ya Congo kwisubira ku cyemezo yari yafatiye Ida Sawyer.





Ibitekerezo 0