Ni icyorezo kirangiye kimaze guhitana abana basaga ibihumbi birindwi. Icyakora inzobere mu buzima zivuga ko uwo mubare ushobora kuba urenga, kubera ko hari abashobora kuba baragiye bapfa ntibimenyekane, kuko bose batajyanwaga kwa muganga.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu murwa mukuru Kinshasa, Minisitiri w’Ubuzima Eteni Longondo, yemeje ko nta seru ikirangwa muri Congo.
Nubwo nta nzego zishinzwe ubuzima ku rwego mpuzamahanga zirabyemeza, iri tangazo rya Congo rije nyuma y’ubukangurambaga bwo gukingira iseru bwakozwe umwaka ushize, aho abana basaga miliyoni 18 bakingiwe.
Iseru ni icyorezo cyakunze kwibasira Congo mu myaka icumi ishize, gusa byarushijeho kuba bibi guhera muri Kamena umwaka ushize, bikubitana nuko icyo gihugu gifite inzego z’ubuzima zisanzwe zidakomeye.
Uwo mwaka kandi nibwo inzego z’ubuzima muri icyo gihugu zahanganaga n’ibindi byorezo nka Ebola, Cholera, Coronavirus n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!